Print

Rusheshangoga Michel yatangaje igihe azakorera ubukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 April 2019 Yasuwe: 3605

Rusheshangoga uzwi cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda,yatangaje ko kuwa 26 Nyakanga 2019,aribwo imihango nyirizina y’ubukwe bwe izatangira kuri Queens Land Park Kanombe saa munani n’igice (14h00’) ubwo bazaba bari mu mihango yo gusaba no gukwa.

Tariki ya 27 Nyakanga 2019, ubukwe bw’aba bombi buzakomeza basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church ruri mu murenge wa Kimironko.

Rusheshangoga Michel w’imyaka 24 y’amavuko, yatangiriye umupira w’amaguru mu Isonga FA mu 2011-2012,akinira ikipe ya APR FC imyaka itanu (2012-2017) ayivamo yerekeza muri Singida United (2017-2018),nyuma aza kugaruka muri APR FC mu mwaka ushize.