Print

Chelsea FC yatangaje umukinnyi wa FC Barcelona ishaka gusimbuza Eden Hazard

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 April 2019 Yasuwe: 3981

Chelsea FC yakoze ibishoboka byose ngo yongerere amasezerano Eden Hazard bikanga,yamaze kujuririra igihano yahawe cyo guhagarikwa kugura abakinnyi mu masoko yo kugura 2 ari imbere,iri gushaka uko yazegukana Philippe Coutinho wa FC Barcelona niramuka itsinze uru rubanza.

Coutinho waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose ba FC Barcelona,ntiyahiriwe no gukina muri iyi kipe kuko yananiwe kwigaragaza ndetse imikinire ye isubira hasi cyane ariyo mpamvu yifuza gusohoka agashaka ahandi akina yishimye.

Chelsea yahagaritswe kubera kugura abana bato mu buryo butemewe,niyo yiteguye kumwakira igihe izaba yatsinze ubujurire yatanze muri CAS.

Coutinho yaguzwe ngo azabe umusimbura wa Iniesta wamaze gusezera muri iyi kipe ariko ntiyabashije kubigeraho mu mwaka urenga amaze muri iyi kipe y’ubukombe muri Espagne.


Chelsea FC irifuza gusimbuza Hazard Coutinho