Print

Uganda: Mukerarugendo w’umunyamerika n’umushoferi we bashimutiwe muri Queen Elizabeth National Park

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 April 2019 Yasuwe: 2123

Aya mabandi 4 yateze imodoka itwara ba mukerarugendo agatego,irangije ikanga umushoferi wari uyitwaye arahagarara bahita bamushimuta we n’umunyamerikakazi yarimo atembereza iyi pariki ya Queen Elizabeth National Park.

Polisi yo muri Uganda yavuze ko aya mabandi yashimuse uyu mugore w’imyaka 35 we n’ushinzwe gutembereza ba mukerarugendo wari umutwaye.

Abasirikare ba Uganda batangiye guhiga bukware aya mabandi yakoresheje telefoni asaba akayabo ka miliyoni 38 FRW angana na $500,000 (£380,000) kugira ngo babarekure.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brigadier Richard Karemire yavuze ko icyo barakora igishoboka cyose ngo aba bantu 2 bashimuswe barekurwe badahohotewe.

Yagize ati “Inzego zacu z’umutekano ziri gukora ibishoboka byose ngo uyu mukerarugendo ndetse n’umushoferi bari kumwe barekurwe ari bazima kandi batahohotewe.Turi kugerageza gushaka amerekezo y’aya mabandi n’aba bantu bashimuswe kugira ngo tubatabare.”

Abashinzwe umutekano bafunze imipaka kugira ngo aya mabandi atajyana aba bantu muri Repubulika iharanira demokarasi ya kongo.

Kuri uyu Kabiri taliki ya 02 Mata 2019,nibwo aya mabandi yashimuse aba bantu bombi,hanyuma indi van yarimo ba mukerarugendo inyuma yabo irabimenya imenyesha inzego zishinzwe umutekano.


Brigadier Karemire yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo batabare abashimuswe