Print

Junior Multisystem yaciwe ukuboko nyuma y’impanuka ikomeye aherutse gukora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 April 2019 Yasuwe: 5609

Mu ijoro ryo kuwa Gatandaru tariki 30 Werurwe 2019, Junior Multisystem ukora indirimbo mu buryo bw’amajwi, yakoze impanuka ikomeye ubwo imodoka ya gisirikare yagongaga izindi bituma iyi yo mu bwoko bwa RAV 4ariyo imugonze.

Junior arwariye mu bitaro bya CHUK byo mu Mujyi wa Kigali,ndetse amakuru mashya agera ku Umuryango aremeza ko yamaze gucibwa akaboko nyuma y’aho abaganga bamukurikirana basanze karangiritse cyane kagomba gukurwaho kugira ngo katazamutera kanseri.

Abahanzi benshi batewe agahinda no gucibwa ukuboko kwa Junior Multisystem,bagaragaje agahinda kabo by’umwihariko Uncle Austin.

Uncle Austin abinyujije kuri WhatsApp ye yagize ati "Ubuzima ni bubi kandi burangwa n’ububogame rimwe na rimwe. Junior, umwe mu baproducers nkunda, yakoze indirimbo yanjye iheruka (Ubanza Ngukunda Rmx). Ubu gutakaza ukuboko biteye amarira, ukuboko kwaduhaye byinshi, birababaje, ndibaza uko amerewe ubu."

Producer Junior yaciwe ukoboko k’ibumoso. Impanuka yamusigiye ibikomere ku kuguru, ukuboko no mu mutwe.

Junior Multisystem yari icyamamare mu gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi dore ko indirimbo nyinshi yakojejeho ukuboko kwe zamenyekanye.


Junior Multisystem waciwe ukuboko


Comments

4 April 2019

yooo birababaje disi, gusa ihangane disi


Elise 3 April 2019

Birababaje ,uba uyigendamo ikakwica wakigendera n’amaguru bikaba uko.Ni uguhora twiteguye pe


3 April 2019

Sorry Nshuti, Nyagasani akorohereze pe!! Ubuzima ni gatebe gatoki nta kundi!! Ihangane pe!

Niyo mpamvu ijambo ry’ Uhoraho rivuga ngo : " Tujye duhora twiteguye kuko nta numwe uzi umunsi n’isaha "