Print

Jose Mourinho yatangaje agasuzuguro gakomeye yasuzuguwe na Paul Pogba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 April 2019 Yasuwe: 4772

Jose Mourinho yashyize ukuri hanze yemera ko yashwanye na Paul Pogba abizi neza ko bishobora gutuma atakaza akazi ke ariko ngo yababajwe n’ukuntu bakimara gukina na Bunley uyu mufaransa yanze kugenda mu modoka y’ikipe amusaba ko yagenda mu modoka ye nshya ya Rolls-Royce.

Mourinho yavuze ko muri Nzeri umwaka ushize,Paul Pogba yahamagaye umushoferi we ngo azane imodoka ye ya Rolls-Royce,yanga kugendera muri Bisi y’ikipe we na bagenzi be biramubabaza cyane.

Yagize ati “Twagombaga gukina n’ikipe yari ituye ku birometero 30 uvuye mu mujyi wa Manchester hanyuma umukinnyi ansaba ko nyuma y’umukino namureka akagenda mu modoka ye bwite.Naramubwiye nti “Iyo tuba twagiye I London ukambwira ko ushaka kuhasigara byaba byumvikana,ariko hano ni hafi ntabwo ari ngombwa.

Tumaze gutsinda umukino,yaragarutse arongera arabinsaba gusa kubera ko nari nishimye naramubwiye nti nta kibazo ureke tugendana muri bisi niha habura iminota 10 ngo tugere kuri stade urahamagara umushoferi wawe aze agufata.Yageze mu rwambariro ababaye cyane.

Nagiye mu kiganiro n’abanyamakuru,ngarutse nsanga aho Bisi iparitse haparitse Rolls-Royce nshyashya n’umushoferi. Nyiri icyubahiro (‘His Excellency’) yifuzaga kugenda muri Rolls Royce nshya.’

Mourinho yangiye Pogba kugenda muri iyo modoka barashwana ndetse avuga ko ari nayo ntandaro yatumye yirukanwa muri Manchester United.

Mourinho na Pogba ntibigeze babana neza muri Manchester United ariyo mpamvu yaje kwirukanwa mu Ukuboza umwaka ushize.