Print

Umunyamideli Amber Rose uzwiho gukundana n’abagabo benshi agiye kwibaruka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 April 2019 Yasuwe: 2763

Nyuma yo gutandukana n’umuraperi Wiz Khalifa,umunyamideli Amber Rose ntiyigeze avugwa mu rukundo cyane gusa yatangarije abakunzi be kuri Instagram ko atwite ndetse agiye kwibaruka umwana w’umuhungu.

Ikinyamakuru Hollywood Life cyatangaje ko Amber Rose yamenyanye na Alexander Edwards muri 2015 nyuma yo gutandukana na Khalifa ariko bahamirije rubanda ko bakundana mu Ukwakira 2018.

Ku munsi w’ejo Taliki ya 03 Mata 2019,nibwo Amber Rose yatangarije abakunzi be kuri Instagram ko atwite ndetse agiye kwibaruka umwana wa kabiri nyuma ya Sebastian yabyaranye na Wiz Khalifa.

Yagize ati “Alexander Edwards nanjye dushimishijwe cyane no kubabwira ko dufite umuhungu muto uri mu nzira aza!.Sebastian yishimiye cyane kubona murumuna we.”

Amber Rose yakundanye n’ibyamamare bitandukanye birimo Kanye West,Wiz Khalifa,21 Savage,Snoop Dogg n’abandi.