Print

Papa wa Diamond yiyemeje kuza guhanganira n’umuhungu we muziki[REBA HANO INDIRIMBO YE]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 April 2019 Yasuwe: 3518

Juma yihaye izina ry’akabyiniro rya Baba Diamond aka Big Lion aka Mzee Mondi, mu ndirimbo ye ya mbere yamaze gushyira ahagaragara yafatanyije n’abahanzi bo muri Tanzania bakizamuka harimo uwitwa Sungura Madini, Promis Nyota na Blod Gaz.

Uyu musaza mu mazina ye y’ubuhanzi yiyise Big Lion bisobanura Intare nini mu gihe dusanzwe tumenyereye ko umuhungu we Diamond Platnumz nawe yiyita Simba nabyo bisobanura Intare, bigaragara ko uyu musaza yakomeje kugaragaza ko yiteguye kurenga ikigero umuhungu we amaze kugeraho muri muzika.

Iyi ndirimbo yitwa “Umeniteka”.

Amakuru ku ishyirwa hanze ry’iyi ndirimbo avuga ko yagaragaye kuwa 2 taliki ya 2 Mata 2019, aho abantu benshi bakoresha imbuga nkoranya mbuga zitandukanye bishimiye cyane kwinjira mu muziki k’uyu musaza ndetse bamwe bakaniyemeza kuzajya bamufasha.

Icyateye Juma kwinjira mu muziki ntikiramenyekana, nubwo abenshi ku mbuga nkoranya mbaga batangiye gukwirakwiza ko yabitewe no kuba yarirengagije n’umuhungu we Diamond Platnumz wabaye icyamamare mu ruhando rwa muzika.

Juma yahisemo kwinjira muri muzika mu gihe yari amaze iminsi atakambira umuhungu we ko yamuha ubufasha nawe ajagira imibereho myiza, nyuma yo kwisanga ubuzima bwe buri ahababaje.

Mu minsi yashize nibwo uyu musaza aherutse kugaragara arwaye bikomeye indwara y’amaguru, bigaragara ko yagiye kuvuzwa n’abandi mu gihe umuhungu we umaze kwigwiza ho amafaranga ntacyo yigeze abikoraho.