Print

Uganda: Umwana w’umuhungu w’imyaka 9 yashyingiranywe n’umukobwa w’imyaka 6 bivugwa ko bavukanye imbaraga zidasanzwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 April 2019 Yasuwe: 5752

Nubwo amategeko ya Uganda atemera ibyo gushyingira abantu batarageza ku myaka 18 y’amavuko,ababyeyi b’aba bana bombi bahisemo kubashyingira bavuga ko bafite ibyo bahuriyeho birimo kuvukana amenyo 2 n’ibindi.

Uyu mwana w’umuhungu wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza ku kigo cyitwa Buyende Light Primary School yashyingiranywe n’uyu mukobwa kuwa Mbere w’iki cyumweru,bahita bahabwa ihema ryo guturamo nk’umugabo n’umugore.

Abaturanyi b’aba bana bavuze ko uyu muhungu yatangiye gutereta uyu mukobwa afite imyaka 3 mu gihe umukobwa we yari afite amezi 3 yonyine.

Delifazi Mulame se w’uyu mwana w’umuhungu yavuze ko uyu mwana w’umukobwa ariwe ukwiriye kumubera umukazana kubera hari ibyo ahuriyeho n’umuhungu we.

yagize ati “ Umuhungu wanjye yavukanye amenyo abiri ndetse n’umugore we ni uko. Ukuvuka kwe kwazanye imigisha myinshi kandi izina rye rishobora kuzahuza Abaganda n’Abasoga.”

Umwarimu w’uyu mwana w’umuhungu yavuze ko yari umwana witondaga ndetse ngo yavugaga nk’abagabo mu ishuli.

Nyina w’umukobwa washyingiwe witwa Mwadi Mutesi yavuze ko umwana we yavutse azi kuvuga,atangira kugenda nyuma y’umunsi umwe ndetse ngo yatinye kumwontsa kubera ko yavukanye amenyo 2.

Ubukwe bw’aba bombi bwaranze n’imbyino zitandukanye ndetse bari bicaye ku nzoka ya metero ebyiri aho abakuru bo muri aka gace bavugaga ko ari yo kubarinda.

Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zahise zamagana ubu bukwe ndetse zemeza ko zigiye kubikoraho iperereza nkuko ikinyamakuru Daily Monitor cyabitangaje.


Comments

4 April 2019

bantu barirabura bakagira nubwenge bwirabura ? Mbega kutagira ubwenge habuze numwe ubasobanurira ? Yesu weee !!