Print

Oda Paccy yahishuye amagambo ateye agahinda Producer Junior yamubwiye mbere y’uko acibwa akaboko ke k’ibumoso[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 April 2019 Yasuwe: 8794

Junior Multisystem ni umwe mu batunganya umuziki bakomeye mu Rwanda aho yagiye akorana n’abahanzi batandukanye bakomeye muri muzika Nyarwanda. Uyu musore wubatse izina rikomeye nyuma y’impanuka ikomeye yakoze aho yagonzwe n’imodoka ntibyakunze ko agumana amaboko ye yombi,amaboko yacurangiye abahanzi benshi indirimbo nyinshi zakunzwe, kuri ubu Junior ukuboko kwe kw’ibumoso kwamaze gucibwa.

Oda Paccy ni umwe mu bahanzi bagaragaje amarangamutima yabo kuri Junior Miltisystem, Paccy yakoranye na Junior Cyane ku ndirimbo ya mbere y’uyu muhanzi ariwe wayikoze ndetse agenda amukorera nizindi zitandukanye nka ‘Gangster Love’, ‘Music’, ‘Banseka’, ‘Nzakuzire’, ‘Ndi uwawe’, ‘Miss President’, ‘Umusirimu’, ‘Love ya weekend’, ‘Igikuba’, ‘Igitego’, Order’, ‘Ibyatsi’ nizindi..,

Paccy yahishuye amagambo akomeye Junior yamubwiye ubwo baheruka gukorana indirimbo, yagize ati “ Mfite byinshi byo kukuvugaho ariko icyo ntakwibagirwa kurenza ibindi,mu minsi ishize waraje urakora nta gahunda nari mfite yo gukora ‘recording’ ariko warambwiye ngo ‘Paccy ngwino dukore bigishoboka ufatirana ibintu bigishoboka ” .

Mu minsi ishize ubwo Paccy yafunguraga inzu itunganya umuziki Junior ni umwe mu ba Producer bari bari gukorera muri iyi nzu.


Comments

4 April 2019

Muhumure imana itera amapfa itera naho bahahira


4 April 2019

Muhumure imana itera amapfa itera naho bahahira