Print

U Rwanda rwasabye Ubudage guhindura ambasaderi wabwo I Kigali kubera amakosa akomeye yakoze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 April 2019 Yasuwe: 3893

Dr. Peter Woeste wari Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda kuva mu Ukwakira 2016 ubwo yashyikirizaga Perezida Kagame impapuro zibimwemerera,yasabiwe gukurwa kuri izi nshingano na Leta y’u Rwanda kubera amakosa yakoze,nkuko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yabibwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko atirukanywe ahubwo yasabiwe gusimburwa.

Yagize ati “Ntabwo yirukanywe, ahubwo twasabye Guverinoma ye kumuhindura kubera amakosa akomeye yakoze. Kubera umubano mwiza dufitanye n’u Budage, twasanze atari ngombwa gufata ibyemezo birenze icyo.”

Ntabwo Amb. Nduhungirehe yigeze yifuza gusobanura mu buryo burambuye amakosa yakozwe na Amb. Woeste gusa yashimangiye ko bigendanye n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi, aricyo cyari gikwiriye.

Dr. Peter Woeste wavukiye mu Mujyi wa Werdohl mu Budage kuwa 21 Werurwe 1958, ni umugabo wubatse ufite abana batatu.

Yize muri Kaminuza ya Marburg mu Budage, iya Lausanne mu Busuwisi arangiza ari Umunyamategeko w’umwuga bimuha uburenganzira bwo kuba yakora mu Budage nk’umucamanza.

Usibye kuba Umunyamategeko, mbere yo kwinjira mu bijyanye na dipolomasi yakoze nk’umunyamakuru. Yabaye Ambasaderi w’u Budage muri Malawi aho yavuye azanwa mu Rwanda.