Print

Arsenal irifuza kugura abakinnyi batatu ba Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 April 2019 Yasuwe: 4882

Ikipe ya Manchester United irashaka kurekura abakinnyi batayifitiye akamaro aho ku isonga harimo Antonio Valencia, Matteo Darmian, Marcos Rojo, Alexis Sanchez, Ander Herrera na Juan Mata ariyo mpamvu Arsenal yifuza kwiguriramo 3.

Ikipe ya Arsenal ishaka kongera abakinnyi b’inararibonye mu kibuga hagati,irifuza kugura abasore babiri bakina hagati mu ikipe ya Manchester United barimo Ander Herrera na Juan Mata.

Mata w’imyaka 30 arifuzwa kandi na FC Barcelona ishaka kumwitabaza ngo afatanye n’abandi bakinnyi bayo gusa ashobora guhitamo kwigumira mu Bwongereza amaze kumenyera.

Uretse Mata,Arsenal irifuza kugura Ander Herrera w’imyaka 29 nawe ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Manchester United ariko arifuzwa nanone n’ikipe ya PSG.

Arsenal irifuza kapiteni wa Manchester United,Antonio Valencia w’imyaka 33 ufite ubushobozi bwo gukina nka myugariro ndetse akaba yakina asatira.

Umubyeyi wa Antonio Valencia usanzwe ashinzwe kumushakira isoko,aherutse gutangaza ko bari mu biganiro na Arsenal ndetse bishobora kurangira ayerekejemo.

Aba bakinnyi bose bari mu mpera z’amasezerano yabo ariyo mpamvu Arsenal yifuza kubazana ku buntu ngo bayifashe kwiyubaka.




Arsenal irashaka kugura Mata,Herrera na Valencia bakinana muri Manchester United