Print

Tom Close yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye agira nicyo amwizeza

Yanditwe na: Martin Munezero 5 April 2019 Yasuwe: 3758

ku wa Gatatu, tariki ya 3 Mata 2019, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemeje ko Dr. Muyombo Thomas aba Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Ikigo Muyombo Thomas yahawe kuyobora ni nacyo yari amaze igihe kinini akoramo.

Mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda yavuze ko inkuru y’izamurwa rye mu kazi yamugezeho akibyuka mu gitondo cy’uyu wa kane tariki 04 Mata 2019. Avuga ko yohererejwe na benshi ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; abandi bamwoherereza “screenshot” bamumenyesha inkuru nziza.

Yavuze ko nk’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali agiye gufatanya n’abo bakorana kugira ngo batange umusaruro wishimirwa na benshi. Yavuze kandi ko muri “RCBT-Kigali” harimo abakozi bamaze igihe kinini bafite uburambe bo kubakiraho.

Yakomeje ati “…Ngiye gufatanya n’abandi kuko kariya ni akazi gakorwa n’abantu benshi batandukanye. Harimo abantu buriya bakoramo no kuva cyera cyane kuva muri za 80’ bagikoramo bafite ‘experience’ nyinshi.”

“Ni ukugerageza gufatanya na bo kugira ngo tugire byinshi twongera duhindure hagamijwe kugira ngo tubone amaraso menshi meza kandi yujuje ubuziranenge yo gukoresha kwa muganga.”

Yakomeje avuga ko Perezida Kagame wamugiriye icyizere azaharanira kutamukoza isoni ahubwo agakora agamije kuramira ubuzima bwa benshi bakeneye amaraso.

Ati “ Paul Kagame ni “role model” wanjye na ‘generation’ yacu muri rusange. Ni amahirwe nahawe yampaye nzagerageza kuyakoresha neza ku buryo ntazamukoza isoni ndetse nzabasha kuramira ubuzima bw’abarwayi kwa muganga nuzuza inshingano zanjye nyine nshaka amaraso ahabwa abarwayi.”

Tom Close avuga ko na mbere hose yifuzaga gukora ahantu hatanga umusaruro mu guhindura ubuzima bw’abantu. Yongeraho ko muri iki kigo ‘iyo amaraso yabonetse umusaruro uba wabonetse’.

Ati “…Kuba tuyabona abarwayi bo kwa muganga bayakenera bayabona ni ikintu gishimishije. Ni ahantu umuntu abasha no kwaguka akaba yakura agatera imbere. Nteye indi ntambwe. Ni ikintu gishimishije nashimira n’Imana!”

Yakomeje ati “…Iyo ushatse umuti buri munsi ibitaro bikaza kuwushaka biwushyiriye abarwayi iyo ni “satisfaction” ya mbere y’uko umuntu aba ari gukora ikintu gifite “impact” ku buzima bwa bantu.”

Yihaye intego yo gukora akazi ashinzwe neza akagera ku nshingano ze. Yasabye abantu bose kwitabira gutanga amaraso kuko ‘amaraso ari umuti kandi nta handi ava uretse mu bantu.


Comments

gatare 5 April 2019

Congratulations TOM.Ngewe nk’umukristu,ndagusaba gufatanya akazi gashya n’umuziki,ariko ntiwibagirwe gushaka Imana yaturemye.
Urugero,niba ubishaka,niteguye kwigana bible nawe kandi ku buntu,ngusanze iwawe.Hari ibintu byinshi Imana itubwira muli bible,hamwe n’ibyo idusaba,abantu benshi batazi kandi batunze bible.Urugero,Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose gukora umurimo wo kubwiriza,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.