Print

Uganda yataye muri yombi abanyarwanda 40 bari bagiye kwinjira muri RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 April 2019 Yasuwe: 5453

Leta ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi aba banyarwanda ubwo yari mu mukwabo wo gushaka ba rushimusi baherutse gushimuta mukerarugendo wo muri USA wari kumwe n’umushoferi we mu ishyamba rya Queen Elizabeth.

Aba banyarwanda bose ngo bari muri bisi eshatu zifite ibirango bya UBD 338D, UBA 841D na UBE 325P, zanyuraga muri pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth (Queen Elizabeth National Park) kuri uyu wa Kane,bagiye muri RDC nkuko Nile Post yabitangaje.

Aba banyarwanda bafashwe n’itsinda rishinzwe kurwanya iterabwoba n’abahawe imyitozo idasanzwe bazwi nka ‘Special Forces’ boherejwe gushaka ba rushimusi bashimuse uyu mukerarugendo.

Leta ya Uganda ntiyigeze ishyira hanze imyirondoro y’aba banyarwanda gusa mu bafashwe higanjemo abagabo ndetse harimo abagore n’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru nibwo pariki yitiriwe umwamikazi Elizabeth yashimutiwemo mukerarugendo w’umunyamerikakazi hamwe n’umuturage wa Uganda uyobora ba mukerarugendo (Guide).Ababashimuse barasaba Uganda kubaha inshungu y’ibihumbi 500 000 by’amadolari ya US ngo babarekure.