Print

Perezida Macron yashyizeho ikipe y’inzobere yo gusuzuma neza uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 April 2019 Yasuwe: 1388

Macron yavuze ko iri tsinda ry’inzobere mu mateka rigomba kujya mu ishyinguranyandiko (Archives) bakareba neza ibyerekeye uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Macron arashaka kumenya neza icyo Abafaransa bakoraga mu Rwanda ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu myaka 25 ishize.

U Rwanda rushinja Ubufaransa kugira uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwanga kohereza mu Rwanda abakoze Jenoside ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wari umaze imyaka myinshi utameze neza ariko uri kugenda uba mwiza cyane ko perezida Macron na Kagame baheruka guhura bakagirana ibiganiromu kwezi gushize.

Nubwo Perezida Macron yari yatumiwe mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi giteganijwe gutangira tariki ya 7 Mata 2019,ntazabasha kuboneka kubera impamvu zitavuzwe gusa yohereje umudepite wo kumuhagararira.



Macron uheruka guhura na Perezida Kagame yashyizeho itsinda ryo gusuzuma neza uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi