Print

Abakongomani barambiwe kubona amashusho ya Kabila kuri Televiziyo y’igihugu RTNC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 April 2019 Yasuwe: 3881

Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza imbere mu gihugu, ANR, rwahamagaje ushinzwe ibiganiro kuri Radio na Television by’igihugu,RTNC, rumutegeka guhagarika gucishaho amashusho ya Joseph Kabila nkuko ikinyamakuru Jeune Afrique cyabitangaje.

ANR yavuze ko iyi TV y’igihugu RTNC ikabije kwerekana cyane amashusho ya Joseph Kabila nk’aho akiri perezida kandi aherutse gusimburwa na Felix Tshisekedi.

Uretse iyi RTNC,indi TV yitwa Télé 50 nayo yahawe gasopo kubera ko nayo ikunda kwerekana amashusho ya Joseph Kabila mu biganiro byayo bitandukanye.

Benshi mu bakurikirana politiki ya RDC bavuze ko nta gitangaje kirimo kuba Joseph Kabila wamaze imyaka isaga 18 ari perezida w’iki gihugu agihabwa agaciro kuri RTNC kuko ngo n’ubundi yemeye ko Tshisekedi amusimbura kugira ngo abe igikoresho cye.

Benshi bemeza ko Martin Fayulu ariwe watsinze amatora ku bwiganze bwinshi bw’amajwi ariko Kabila akamwiba,agashyiraho Felix Tshisekedi kuko bizamworohera kumuvugiramo.