Print

Zambia: Abanyeshuli bareze abarimukazi babigisha bambaye imyenda ishotorana bigatuma babarangarira ntibite ku masomo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 April 2019 Yasuwe: 7318

Aba banyeshuli babwiye abanyamakuru ko imyambarire y’abarimukazi babigisha ikabije kuba mibi ndetse ibakurura cyane bikabarangaza ntibige,bigatuma bamwe muri bo bikinisha mu masaha ya nijoro.

Umwe muri bo yagize ati “Bamwe mu barimukazi ni beza cyane,baza bambaye utwenda tugufi,bakicara nabi bigatuma tunanirwa gukurikira amasomo ndetse bamwe muri twe barikinisha nijoro.”

Aba banyeshuli babwiye minisitiri w’Uburezi ko abarimukazi babigisha batita ku mategeko agenga imyambarire y’umwarimukazi ndetse biyambika utwenda tugaragaza imyanya yabo y’ibanga.

Aba banyeshuli bavuze ko abarimukazi babo babera urugero rubi abakobwa bigana kuko nabo biyambika utwenda tugufi kugira ngo abahungu babarangarira.

Comments

Umuhire Antoine 8 April 2019

biba biteye againda kuko usanga abanyeshuri babangamiwe cyane ko imyaka baba bagezemo menshi bakururwa nibibonetse byose,aba barezi bisubireho kandi nyamuneka tubyamaganire kure mu Rwanda ntizahagere nubwo wasanga hari bamwe bashaka kubigerageza.

6 April 2019

None aho nkuwo arambaye canke arigusa? Ukwo nugutera ubwibone