Print

Umukire wa mbere ku isi n’umugore we baciye agahigo ka gatanya ihenze cyane mu mateka y’isi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 April 2019 Yasuwe: 3345

Madamu Bezos yagumanye umugabane ungana na kane ku ijana (4%) muri iyi sosiyete y’ubucuruzi bwo kuri interineti ya Amazon - umugabane uhwanye na miliyari 35 na miliyoni 600 z’amadolari y’Amerika wo ubwawo.

Ikinyamakuru Forbes gitangaza ko imigabane yonyine yo muri Amazon ya Madamu Bezos, izahita imugira umuherwe w’umugore wa gatatu ku isi, mu gihe Bwana Bezos azaguma ku mwanya wa mbere ku isi.

Jeff Bezos yashingiye urubuga rwa Amazon mu mujyi wa Seattle muri leta ya Washington mu mwaka wa 1994, hashize umwaka we n’umugore we bashakanye, ndetse uyu Madamu Bezos yabaye umwe mu bakozi be bo mu ntangiriro.

Bombi batangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, buri umwe ashimira mugenzi we ku bihe byiza bagiranye, nyuma yaho ayo masezerano ya gatanya yari amaze gutangazwa.

Bombi nta yandi makuru batanze ku mafaranga ajyanye n’amasezerano ya gatanya yabo.

Jeff Bezos w’imyaka 55 y’amavuko na MacKenzie w’imyaka 48 y’amavuko akaba n’umwanditsi w’ibitabo, bashakanye mu mwaka wa 1993. Babyaranye abana bane.

Ubutumwa Madamu Bezos yatangaje kuri Twitter ku munsi w’ejo ku wa kane avuga kuri iyo gatanya, ni bwo bwa mbere yari atangaje - bukaba ari nabwo bwonyine kugeza ubu - kuva yatangira gukoresha urwo rubuga muri uku kwezi kwa kane.

Guca inyuma umugore ?

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes, mu mwaka ushize wa 2018, urubuga Amazon rwacuruje ibintu by’agaciro ka miliyari 232 na miliyoni 800 z’amadolari y’Amerika, rufasha Bwana Bezos n’umuryango we kwinjiza umutungo wa miliyari 131 z’amadolari y’Amerika.

Amakuru avuga ko Bwana Bezos kuri ubu akundana na Lauren Sánchez wahoze ari umunyamakuru kuri televiziyo Fox yo muri Amerika.

Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019 nyuma yaho Bwana Bezos n’umugore we batangarije ko bari hafi gutandukana, ikinyamakuru cyo muri Amerika cyatangaje amakuru - arimo n’ajyanye n’imyanya y’ibanga - y’umubano wo ku ruhande na Madamu Sánchez.

Bwana Bezos yashinje ikigo American Media Incorporated gitangaza icyo kinyamakuru ko cyamuharabitse kigamije kubona indonke. Icyo kigo kirabihakana.

Aya masezerano ya gatanya akuyeho umuhigo wari usanzweho wo mu mwaka wa 1999.

Icyo gihe, Alec Wildenstein, umuherwe ukora ibijyanye n’ubucuruzi bw’ibihangano cyangwa ubugeni, n’umugore we Jocelyn uzwi cyane mu mwuga wo guhindura isura byo kongera ubwiza, batandukanye muri gatanya ifite agaciro ka miliyari eshatu na miliyoni 800 z’amadolari y’Amerika.


Comments

mazina 7 April 2019

Imana isaba abashakanye kuba "umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga,kandi ikababuza gutandukana.Ikindi tugomba kwibuka,nuko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.