Print

Abakinnyi ba Liverpool batunguye benshi kubera ibyo bashaka gukorera Raheem Sterling

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 April 2019 Yasuwe: 5467

Abakinnyi ba Liverpool bemeje ko bazatora Raheem Sterling ku gihembo cya PFA Player of the Year gihabwa umukinnyi witwaye neza muri mwaka w’imikino atowe n’abakinnyi bose bayikinamo.

Mu mategeko agenga aya matora,nta mukinnyi uba wemerewe gutora uwo bakinana ariyo mpamvu abakinnyi ba Liverpool bose biyemeje gutora Sterling ahanini bitewe n’uko nawe yazamukiye muri iyi kipe mbere y’uko yerekeza muri Manchester City bahanganiye igikombe.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bemeje ko uyu mwaka Sterling azaba ahanganye cyane na myugariro Virgil Van Dijk wigaragaje cyane,agafasha ikipe ya Liverpool kwitwara neza muri shampiyona y’uyu mwaka.

Umwe mu bantu baba hafi abakinnyi ba Liverpool yabwiye Dailymail ko hafi ya bose biyemeje kumutora kugira ngo yegukane iki gikombe azaba ahanganyemo cyane na mugenzi wabo Van Dijk.

ubusanzwe abakinnyi banga gutora umukinnyi uhanganye na mugenzi wabo kuri iki gikombe kugira ngo adatsinda mugenzi wabo ariko siko bimeze ku ba Liverpool bo ngo biteguye gutora Sterling.


Abakinnyi ba Liverpool ngo bazatora Sterling uzaba ahanganye na Van Dijk bakinana