Print

Umugore yafushye amena amazi ashyushye ku mugabo we inda yose irashya [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 April 2019 Yasuwe: 5874

Uyu mugore wa Richard yashinje umugabo we kumuca inyuma cyane ko yari yatashye nijoro,niko kumumenaho amazi yari yatetse,inda ye irashya irakongoka.

Richard Mwanza ari mu bubabare bwinshi ku bitaro nyuma yo gumenwaho aya mazi ashyushye n’umugore we bamaze imyaka 4 babana ndetse bafitanye abana 2.

Mu ijoro ryo kuwa Kane Taliki ya 04 Mata 2019,nibwo umugore wa Richard Mwanza yamumenyeho amazi abitewe no gufuha.

Uyu mugore yategereje Richard Mwanza watashye igicuku,niko kumutuka cyane amubwira ko avuye mu bagore,arangije ajya kuzana amazi yari yashyuhije niko kuyamumenaho,inda ye irashya.

Nyuma yo kumumenaho aya mazi,uyu mugore yahise ahunga,polisi iri kumushakisha uruhindu ngo imufunge.

Richard Mwanza asanzwe ari umucuruzi ukomeye mu mujyi wa Lusaka ndetse abamuzi bavuze ko asanzwe akunda abakobwa cyane.



Comments

gakuba 7 April 2019

yamaze ayamumenaho yishoraga mu bagore atamusize, murugo azareke kongera gushaka agume yibereye indaya naho ubundi ubutaha azamumena amavuta yatogose mumaso