Print

Itandukaniro riri hagati ya Jenoside n’intambara ndetse n’ubwicanyi busanzwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 April 2019 Yasuwe: 3254

Bamwe mu bantu ntibarabasha kumenya itandukaniro riri hagati y’intambara na Jenoside,bikaba intandaro ituma bamwe bayipfobya.

Jenoside n’ubwicanyi ndengakamere bwateguwe kandi bugakorwa na leta bugambiriye kurimbura igice kimwe cy’abaturage bayo ishingiye ku bwoko bwabo, ku idini ryabo cyangwa ku ishyaka rya politiki,igihugu,n’ibindi.

Bimwe mu biranga Jenoside:

• Leta igira umugambi n’ubushake bisesuye (intention) byo gutsemba icyo gice cy’abaturage bayo kandi koko ikabishyira mu bikorwa .

• Leta itegura Jenoside ibikorera gahunda kandi ikayigeraho.

• Uwicwa ntazira icyo yakoze, azira gusa ko ari umwe mu bagize igice cy’abo baturage bagomba gutsembwa.

• Jenoside igira umurongo mugari igenderaho. Ni wo uhuza abasangiye icyerekezo kimwe cyo gukora Jenoside.Uwo murongo mugari niwo bita ingengabitekerezo ya Jenoside.

• Ingengabitekerezo ya jenoside ikorerwa icengezamatwara (propaganda), igasakara mu bantu benshi, ikagira ingufu maze abantu bakayigenderaho bakemera gukora Jenoside.

• Jenoside yose iba ifite uko ikorwa (organization): ntabwo ipfa kwikora. Ibyo bita ko bisa n’uburakari bw’abaturage biba bifite ibyabibanjirije, byigishijwe, kandi byateguwe neza. Kandi nibyo bifashisha mu gukora Jenoside .

Itandukaniro riri hagati ya Jenoside n’intambara

Intambara iba igamije gutsinda maze abatsinzwe bakayoboka abatsinze. Jenoside ntiba igamije gutsinda ngo abatsinzwe bayoboke ababatsinze, ahubwo iba igamije kurimbura abantu bibasiwe ntihasigare n’umwe.

Intambara igira amategeko ayigenga, utayubahirije akaba yabihanirwa.Ushyize intwaro hasi, agasaba imbabazi arazihabwa, ntiyicwa. Nta mategeko agenga Jenoside, abayikora ntakibakoma imbere.

Intambara igira imfungwa z’intambara, Jenoside iratsembatsemba, ntigira imfungwa.
Intambara ikorwa n’ingabo z’abasirikare, ntihajyamo abasivili. Jenoside yo mu Rwanda yakozwe n’abasirikare, abasivili n‟’abaturage basanzwe.

Mu ntambara birabujijwe kwibasira abana, abagore, abasaza, abasivili n’ubwo hari abagwa mu ntambara bwose. Jenoside yibasira abari mu gice cy’abagomba gutsembwa bose, ntawe isize inyuma.

Itandukaniro rya Jenoside n’ubwicanyi busanzwe (massacres)

Ubwicanyi bugira amoko menshi :Hari ububa bugamije kwihorera, hari ububa bugamije guhana, hari ubuterwa n’uburakari busanzwe, urugomo n’ibindi.Ubwicanyi nk’ubwo ntibukorerwa gahunda na Leta, ngo ibukorere gahunda na propaganda , ngo ishishikarize igice kimwe cy’abaturage bacyo kuzakorera ubwo bwicanyi ikindi gice cy’abaturage bayo. Ubwicanyi busanzwe ntibuba bugamije gutsemba igice cy’abaturage bo mu bundi bwoko. Jenoside iba igamije gutsembatsemba abari mu bundi bwoko bwibasiwe na Leta.


Comments

sezibera 7 April 2019

Imana itubuza kurwana no kwicana,ahubwo ikadusaba gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5:44 havuga.Ikibabaje nuko abantu banga kumvira Imana.Niyo mpamvu yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose banga kuyumvira,igasigaza mu isi abantu bayumvira gusa.Bisome muli Imigani 2:21,22.Niwo muti wa Genocide n’Intambara byayogoje isi yose.
Nyuma y’ibyo,isi izahinduka paradizo,ndetse n’Urupfu rusanzwe (natural death) ruveho burundu nkuko Ibyakozwe 21:4 havuga.