Print

Ba banyarwanda 44 bafatiwe muri Uganda bari kwerekeza muri RDC bagiye kuzanwa ku mupaka wa Gatuna

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 April 2019 Yasuwe: 6415

Abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ba Uganda bahawe Abanyarwanda 44 batawe muri yombi kuwa gatatu ushize mu pariki ya Queen Elizabeth bashaka kwinjira muri Kongo Kinshasa.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Nile Post, aba banyarwanda bari muri bisi eshatu zifite ibirango bya UBD 338D, UBA 841D na UBE 325P, zanyuraga muri pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth (Queen Elizabeth National Park) kuwa Kane w’iki cyumweru,bagiye muri RDC.

Komanda wa polisi mu burasirazuba bwa Rwenzori, Vincent Mwesigye,yavuze ko ubwo basabaga aba banyarwanda ibyangombwa bose batanze indangamuntu z’u Rwanda ariko nta cyangombwa kibemerera kwinjira muri Uganda bafite.

Joyce Kabasongora uyoboye abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Rwenzori, yavuze ko aba banyarwanda baza kujyanwa ku mupaka wa Gatuna aho bavuga ko binjiriye. Yongeyeho ko hagomba no gukorwa iperereza hakamenyekana ukuntu bambutse umupaka nta cyangombwa gisabwa bafite.


Comments

gakuba 7 April 2019

Sibyo ubwo barabibambuye kuko bafatwa bali batangaje ko bamwe bafite ibyangombwa byinzira none bahinduye ko bose ntabyo bafite ! !