Print

Imbwa yanze kuva iruhande rw’umurambo wa shebuja wagonzwe na Gari ya moshi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 April 2019 Yasuwe: 5176

Victor Reyna Vazquez yagonzwe na gari ya moshi ubwo yari kumwe n’imbwa nyuma yo kunywera agasembuye hafi y’umuhanda wayo.

Abatabazi bageze aho uyu mugabo yagongewe n’iyi gari yamoshi basanga imbwa ye yamucungiye umutekano,niko kuyifotora amafoto bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi mbwa yanze ko abashinzwe ubutabazi batabara shebuja kuko yamugumye iruhande yanga kuhava barayinginga.

Iyi mbwa yarumye abapolisi n’aba bashinzwe ubutabazi ubwo bashakaga gutwara umurambo wa shebuja.

Uyu shebuja w’iyi mbwa wari utuye mu gace ka Nuevo Leon.muri Mexico,amaze imyaka myinshi ari umusinzi ndetse ngo iyi mbwa yamuherekezaga ahantu hose yajyaga nkuko byatangajwe n’abamuzi.