Print

Burundi:Abajura bakozanyijeho n’abashinzwe umutekano ubwo bateraga komini Gihanga bashaka gusahura amaduka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 April 2019 Yasuwe: 1689

Aba bajura basanzwe bakunda gusahura iyi komini,baje mu rukerero rwo ku Cyumweru bitwaje imbunda niko gutangira gushaka gusahura nkuko babimenyereye,inzego z’umutekano zibakoma mu nkokora haba ubushamirane bukomeye.

Nkuko abatuye muri iyi komini babitangarije ibinyamakuru byo mu Burundi,ubu bushyamirane bw’ingabo za leta n’aba bajura bwamaze iminota 30.

Muri iyi minota 30 muri iyi komini humvikanye amasasu menshi ndetse abaturage bagira ubwoba bwinshi ko ari igitero kidasanzwe gusa bamwe bemeje ko ari abajura bari baje gusahura.

Mu gihe abaturage bemezaga ko cyari igitero cy’abagizi ba nabi nkuko bisanzwe muri iyo komine ituranye n’ishyamba rya cyimeza rya Rukoko, umuyobozi wa komine Gihanga, Leopold ndayisaba, we yavuze ko wari umutwe w’abajura bashakaga gusahura mu ma butike, ariko abashinzwe umutekano ngo batabaye hakiri kare barabatesha.

Leopold Ndayisaba yabwiye abanyamakuru ko nta kintu na kimwe cyibwe n’aba bajura ndetse nta muturage wahasize ubuzima nubwo humvikanye amasasu menshi,gusa avuga ko bataye muri yombi umuntu umwe ukekwaho ko yari kumwe n’aba bajura.