Print

Nyarugenge:Umugabo yatawe muri yombi azira gushaka gusomera imbwirwaruhame ya Habyarimana abitabiriye #kwibuka25

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 April 2019 Yasuwe: 5354

Mbere y’uko ajya kuzana ako gatabo bivugwa ko yari yabanje guhaguruka ahawe ijambo, abwira abari mu biganiro ko taliki ya 07 Mata, buri mwaka imushimisha kurusha indi kuko aribwo we yavutse.

Abari aho ntibahaye agaciro iby’uko yavutse kuri iriya taliki. Abonye batabihaye agaciro, ngo yagiye iwe azana agatabo gato kanditsemo imbwirwaruhame uwahoze ayobora u Rwanda Juvenal Habyarimana yavuze ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 Repubulika ya Kabiri ishinzwe.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamirambo, Marie Chantal Uwamwiza yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru,ko uyu mugabo yazanye kariya gatabo agamije gusomera abaje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ibitekerezo by’impinduramatwara ya Habyarimana.

Ngo mu mizo ya mbere babanje kugira ngo yasinze ariko bamushyize ku ruhande basanga ibyo akora abizi.

Avuga ko ibyo Dr Bayiringire yakoze babifashe nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo ntibyumvikana ukuntu umuntu wize yajya gusomera abantu baje kwibuka ibikubiye muri “Revolution ya MRND”.

Yagize ati: “Twe twabifashe nko gupfobya. Abandi baribuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, we akigisha Revolution…Nubwo yaba yari yasinze ariko burya umuntu asinda ikimuri ku mutima. Gusa RIB niyo izamenya neza icyabimuteye.”

Uwamwiza asaba abaturage ba Nyamirambo kwirinda icyahungabanya Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ngo mu myaka 25 ishize abantu bagombye kuba babanye neza nta we ukora ibigamije guhutaza mugenzi we.

Uvugwaho biriya yafashwe n’abashinzwe umutekano bamushyikiriza Ubugenzacyaha kuri station ya RIB iri mu murenge wa Rwezamenyo.RIB ntiratangaza ibijyanye n’aya makuru.


Umugabo witwa Dr Bayiringire yashatse gusomera aka gatabo karimo Revolution ya MRND mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo #kwibuka25