Print

Umukobwa ukina imikino ngororamubiri yavunitse imvune yakangaranyije abatuye isi bose [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 April 2019 Yasuwe: 6725

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,nibwo Samantha Cerio yakoze iyi mpanuka ikomeye ubwo yavaga mu kirere amanuka hasi,agwira nabi amaguru ye bihita bimuviramo kuvunika imvune iteye ubwoba.

Cerio yateye ubwoba abafana bose bareba uyu mukino bahita baceceka,ubwoba burabataha,nyuma yo kubona iyi mvune ikomeye yagize.

Cerio wari ufite ubunararibonye muri uyu mukino ndetse washakaga itike yo kumugeza mu marushanwa yok u rwego rw’igihugu,yahise atangaza ko nyuma y’iyi mvune iteye ubwoba ahise asezera burundu kuri Gymnastic.

Cerio wari umaze imyaka 18 akina umukino wa Gymnastic,yagize ikibazo gikomeye kuko amavi ye yombi yahindukiye ava mu mwanya wayo.

Samantha Cerio yiga ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere,ndetse biteganyijwe ko azasoza amasomo ye muri Gicurasi uyu mwaka aho afite amahirwe yo gukorana na Kompanyi ya Boeing.