Print

Kigali: Abega na Bazeye bahoze ari abayobozi ba FDLR bagejejwe imbere y’urukiko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 April 2019 Yasuwe: 2321

LaForge Fils Bazeye yari asanzwe ari Umuvugizi wa FDLR mu gihe Lt. Col. Abega yari ashinzwe iperereza muri uwo mutwe.

Bashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara, icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha babikoze nyuma ya 1994 ubwo Ex-FAR yahungiraga muri RDC, igashinga imitwe igamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Abo bayobozi byatangajwe ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Bivugwa ko byari ku butumire bw’ubuyobozi bwa Uganda hagamijwe kunoza umubano hagati y’iyo mitwe y’iterabwoba n’inzego za gisirikare za Uganda no kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Saa yine nibwo abaregwa bagejejwe mu cyumba cy’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo maze Umucamanza atangiza iburanisha aho Nsekanabo yunganiwe na Me Dukeshimana Beata naho Bazeye Nkaka akaba yari kunganirwa na Me Munyendatwa Milton, ariko ntiyabonetse asaba ko ahamagarwa bakumva aho ageze ariko birakorwa ntiyitaba telefoni igendanwa.

Bazeye yasabye ko ategerezwa ariko ubushinjacyaha buvuga ko utategereza umuntu utitaba busaba ko yiburanira cyangwa urubanza rukimurwa.

Bazeye yari yambaye umupira urimo amabara y’umukara n’umweru, ipantalo y’ubururu bw’ikirere n’inkweto z’ingozi z’umukara. Nsekanabo we yari yambaye umupira w’umukara, ipantalo ya kaki n’inkweto z’ibihogo.

Nyuma y’uko urukiko rwari rumaze kwanzura ko urubanza rwimurwa, umwunganizi wa Bazeye yahise aza ababuranyi bemera ko urubanza rukomeza.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha bashinjwa babikoze nyuma ya 1994 ubwo Ex-FAR yahungiraga muri RDC, igashinga imitwe igamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Iyi mitwe ikaba yaragabye ibitero mu Rwanda na RDC, byaguyemo ndetse bikomerekeramo benshi, igira uruhare mu gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, gusahura n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu; ibikorwa byose bya FDLR byatumye uyu mutwe ushyirwa mu y’iterabwoba.

Mu bihe bitandukanye Bazeye yagiye asohora ndetse akavugana n’ibitangazamakuru yigamba ibikorwa bya FDLR. Aba bombi kandi mu mpera za Mutarama bari mu itsinda ryagiye i Kampala guhura na RNC, babifashijwemo n’umwe muri Guverinoma ya Uganda, Philemon Mateke, ngo bumvikane ku bufatanye bwo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bazeye yavuze ko ’muri iyi nama bumvikanye uko iyi mitwe yombi igiye gukorana nta mananiza umwe ku wundi’.

Bazeye kandi akekwaho icengezamatwara rigamije kwangisha u Rwanda mu mahanga, binyuze mu kinyamakuru ’Ijwi rya rubanda’ yabereye umwanditsi mukuru mu 1998, byamuzamuye akaba umuvugizi; inyandiko zigenewe abanyamakuru yasohoye, ibiganiro yatanze avuga ko barwanya u Rwanda.

Hari kandi itangazo ryo ku wa 7 Gashyantare 2016 yasinye avuga ko ubwicanyi bwabaye ahitwa Miliki bwatewe na Leta y’u Rwanda ndetse ko abo baturage bicwa n’Iingabo z’u Rwanda, byose bigamije kwangisha leta y’u Rwanda ibihugu by’amahanga.

Ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kuwujyamo, Bazeye yavuze ko yagiye muri FDLR, ihari ariko yasanze atari ko yitwa ahubwo afasha mu kuyishinga.

Kuri Abega Nsekanabo Jean Pierre, akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu bwicanyi FDLR yagiye igaba yaba mu Rwanda cyangwa ahandi. Nk’umwe mu basirikare bakuru yabigizemo uruhare nubwo mu ibazwa rye yavuze ko nta cyagabwe mu Rwanda yagiyemo.

Yemera ko hari ibitero byagabwe na FDLR, ko hari icyagabwe mu 2012 muri Bisate na Kabatwa cyari kiyobowe na Gen. Gakwerere, icyagabwe Bugeshi n’icyo mu 2018 cyagabwe i Busasamana muri Rubavu.

Ubushinjacyaha buvuga ko nk’uwari mu rwego rw’iperereza yabibazwa kuko ibyo bitero bigabwa hagendewe ku makuru yatanze.

Abega yemeye ko ari muri FDLR yayinjiyemo mu 1998 yitwa ARIR. Ubushinjacyaha buvuga ko ibitero byose byagabwe na FDLR abereye umusirikare mukuru yabigizemo uruhare.

Ubufatanye na Uganda

Nsekanabo ngo yagiye ahura na Mateke inshuro eshatu ahitwa i Kisoro bareba uko yazabahuza na RNC, Ubwo bafatwaga ngo bahawe ubutumwa na Jenerali witwa Umega, wabatumye guhura na RNC, bageze Kisoro bakirwa n’uwitwa Tito wabajyanye i Kampala bagahurira muri hoteli bahujwe na Minisitiri Mateke.

Aba bagabo bombi ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko rufata icyemezo cyo kubafunga iminsi 30 ngo hakorwe iperereza dosiye yabo izashyikirizwe urukiko.

Imwe mu mpamvu zashingiweho n’ubushinjacyaha ni uko barekuwe batoroka ubutabera kuko basanzwe baba mu nyeshyamba mu mitwe y’iterabwoba, kandi ko kubafunga ari cyo cyatuma ubutabera bubabonera igihe.

Uko bireguye

Bazeye mu kwiregura yavuze ko yinjiye muri FDLR, ntaho azi ko iri kuri lisiti y’imitwe y’iterabwoba. Yavuze ko yashinzwe ubuvugizi bwa FDLR bityo yumva ntaho ahuriye n’ubwicanyi bwakozwe nayo. Ku bitero byagabwe i Busasamana n’ahandi agasohora amatangazo, yavuze ko ibyo yatangaje ari amakuru yahabwaga n’abayobozi be kandi yakoze akazi ke nk’uko yari agashinzwe.

Ku gitero cya Busasamana ngo yabwiwe ko hagabwe igitero, hagafatwa ibikoresho by’ingabo z’u Rwanda, hakanatwikwa ibiro byayo. Amatangazo yasohoye, ngo yayasohoye mu izina rya FDLR. Yashimangiye ko yari mu ishami rya politiki bityo ntaho yari ahuriye n’ibikorwa bya gisirikare.

Yavuze ko FDLR yayigiyemo azi ko ari umutwe wa politiki ufite ingabo, iyo aza kumenya ko ari umutwe w’iterabwoba yari guhita ayivamo ariko ntaho yigeze abibona ko ari wo.

Bazeye kandi yavuze ko nk’umuvugizi yagiye abonana n’abanyamakuru barimo n’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi atumva uko yabonana nabo bazi ko avugira umutwe w’iterabwoba.

Ku bijyanye no kugambana, yavuze ko yinjiye abizi ko ari mu mutwe urwanya leta y’u Rwanda, akaba yarawuvugiraga ariko ataba umugambanyi kuko utagambanira uwo mutari kumwe.

Ku by’umubano na leta y’amahanga ugamije gushoza intambara, yavuze ko yahawe ubutumwa bwo kubonana n’itsinda rya RNC, atari agiye kubonana na leta y’amahanga. Ubutumwa yahawe ni ubwo kuganira na RNC mu bufatanye bwa gahunda bahuriyeho yo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umucamanza yabajije Bazeye niba yari ashyigikiye gahunda yo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, avuga ko bari bumvise ko RNC ifite gahunda y’imishyikirano na leta y’u Rwanda, ibibazo bigakemuka nta ntambara.

Gusa yavuze ko mu gihe amaze mu Rwanda aganira n’abantu batandukanye bakamwereka aho igihugu kigeze, ibitekerezo byo kurwanya ubutegetsi byamuvuyemo kera.

Bazeye yemeye icyaha cy’icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga, avuga ko iyo urwanya ubutegetsi ushaka uko amahanga yabubona nabi. Yagize ati "Iki cyaha ndacyemera. Ndagisabira imbabazi".

Bazeye wabaye Umuvugizi wa FDLR mu 2010, yavuze ko atashoboraga kwivanga mu bikorwa bya gisirikare yaba mu gutegura ibitero no gushaka ibijyanye nabyo.

Mu kwiregura, Abega Nsekanabo yahereye ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi, avuga ko ashingiye ku mirimo yari ashinzwe nta gitero na kimwe yagiyemo ndetse n’amakuru atuma bigabwa yatangagwa n’abandi.

Yavuze ko ’ibitero bya gisirikare bya FDLR, bigabwa mu ibanga cyangwa ishami runaka rikagaba igitero ritabajije abakuru’.

Inkuru dukesha :IGIHE