Print

Libya:Ikibuga cy’indege cya Mitiga giherereye mu murwa mukuru Tripoli cyatwitswe n’abantu bataramenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 April 2019 Yasuwe: 1755

Kugeza ubu indege zahagaritswe nta muntuwidegembywa kuri iki kibuga cy’indege nyuma y’ibisasu bya rutura byakirashweho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere.
Nkuko byatangarijwe kuri Facebook y’iki kibuga cy’indege,ibisasu byakirashweho byarekuwe n’indege.

Ibisasu 4 bya misile nibyo byarashwe kuri iki kibuga cy’indege bigamije guhitana abashinzwe kukirinda nkuko umutangabuhamya yabibwiye ikinyamakuru BBC.
Ubutumwa bwatanzwe na Mitiga airport bugira buti “Mu kanya gato gashize, Mitiga international airport irashweho n’indege y’intambara.”

Ntabwo haramenyekana uwateye ibi bisasu byatewe n’indege gusa mu mashusho yashyizwe kuri Twitter yagaragaje imyotsi myinshi iri kuva kuri iki kibuga.

Minisitiri w’Intebe wa Libya, Fayez al-Serraj akomeje gushinja uyu Gen Khalifa Haftar wahoze ayoboye ingabo za Libya,LNA, gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu, kandi avuga ko inyeshyamba ze zizahangana n’abashinzwe umutekano.

Umuryango w’abibumbye watangaje ko abantu basaga ibihumbi 2,800 bamaze guhunga iyi mirwano iri kubera hafi y’umujyi wa Tripoli.