Print

Perezida Donald Trump yasabye Uganda gufata abashimuse mukerarugendo ukomoka USA bakabashyikiriza ubutabera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 April 2019 Yasuwe: 2296

Nyuma y’aho uyu mukerarugendo Kimberly Endicott afatiwe kuwa kabiri w’icyumweru gishize,USA yasabye Uganda gukora ibishoboka byose bakamubona ,birangira abonetse kuri iki Cyumweru.

Donald Trump abinyujije kuri Twitter ye,yasabye Uganda guta muri yombi abashimuse Kimberly n’uwamuyoboraga kugira ngo ba mukerarugendo bongere bizere umutekano w’iki gihugu.

Yagize ati “Uganda igomba kubona abashimuse mukerarugendo w’Umunyamerika ndetse n’uwamuyoboraga,kugira ngo abantu bajye bumva bafite umutekano igihe cyose basuye Uganda.Mubazane imbere y’ubutabera vuba na bwangu.”

Aba bantu bombi, bashimuswe n’ibyihebe 4 ubwo bari muri pariki ya Elizabeth National Park kuwa 02 Mata 2019, mu modoka ya van.

Perezida Museveni yavuze ko igihugu cya Uganda gitekanye ndetse na ba mukerarugendo baba barinzwe.

Nubwo uyu mugore w’umunyamerika na mugenzi we bari kumwe barekuwe,ba rushimusi bari basabye Uganda kubishyura ibihumbi 500 by’amadolari kugira ngo babarekure, gusa ntibiramenyekana niba barayishyuye.