Print

#Kwibuka25: Dr Jose Chameleone na Ali Kiba bifatanyije n’abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 8 April 2019 Yasuwe: 1094

Chameleone ni umuhanzi wo muri Uganda ukora injyana ya AfroBeat.

Ni umwe mu bakunzwe mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’ahandi.

Yashyize ubutumwa kuri Instagram ubutumwa bwo kwihanganisha abanyarwanda anasabira iruhuko ridashira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabiye umuryango Nyarwanda gukomera muri ibi bihe bitoroshye, ahamagarira isi kuba umwe.

Yagize ati “Turacyazirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Imana ikomeze kubaha iruhuko ridashira. Turibuka ku nshuro ya 25. Nshuti zanjye z’abanyarwanda, twe isi yose twifatanyije namwe.”

Chameleone uvukana n’umuhanzi Pallaso Mayanja na Weasel, asanzwe afitanye igihango n’abanyarwanda kuko akunze kuhataramira ndetse akanishimirwa bikomeye.

Uyu muhanzi agerageza kuvuga Ikinyarwanda n’ubwo atakivuga neza ariko ibyo wavuga byose mu kinyarwanda arabyumva, ikimugora n’ukuvuga.

Ali Kiba wo muri Tanzania nawe yatanze ubutumwa bushimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Ku ifoto yashyize kuri Instagram hari handitseho amagambo agira ati “Turabibuka, twarabakundaga kandi ntiduteze kubibagirwa. Ntibizabeho ukundi, amagana Jenoside.”

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi n’umunyamideli Judith Heard nabo bafite inkomoko mu Rwanda batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe.