Print

Kicukiro:Umusore w’imyaka 29 wiyitaga umupolisi yafatanwe imyenda ya Gisirikare

Yanditwe na: Martin Munezero 8 April 2019 Yasuwe: 3695

Ntiharamenyekana umubare w’abantu yari amaze kwambura ibyabo n’umubare w’amafaranga yari amaze kubambura, gusa mu rugo rw’uyu musore hanafatiwe imyambaro n’ibindi birango bya gisirikare.

Yafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata,afatirwa mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko kugira ngo uyu musore afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu baturage batanze amakuru.

Yagize ati: “Hari bamwe mu baturage baduhamagaye batubwira ko hari umuntu wiyita umupolisi ugenda abaka amafaranga akababwira ko azabahesha ibyangombwa. Twahise dutegura igikorwa cyo kujya kumufata.”

CIP Umutesi yakomeje avuga ko ubwo yamaraga gufatwa bagenzuye bagasanga atarigeze aba umupolisi ko ari ibyo yiyitiriraga.Gusa ubwo inzego z’umutekano zagera iwe mu rugo zigasanga yari atunze imyenda itandukanye ya gisirikare.

CIP Umutesi yaboneyeho gushimira abaturage bihutiye gutanga amakuru uwo mutekamutwe agafatwa,yasabye abaturage kujya birinda abantu bose babashuka biyitirira inzego.

Yagize ati:”Abanyarwanda bakwiye kumenya ko serivisi za leta zigira uko zitangwa, zitangirwa ku kazi kandi zigatangwa mu buryo bwiza utagombye kubanza gutanga ikiguzi. Nta kuntu umuntu yaba ari umupolisi akajya mu baturage agenda abaka amafaranga abawira ko hari serivisi azabakorera”.

Yakomeje yibutsa abaturage ko serivisi za Polisi zitangwa mu mucyo nta kiguzi icyo aricyo cyose usabwe kandi zigatangirwa ahantu hazwi ndetse zigatangwa n’abapolisi bambaye imyambaro ibaranga.

Yakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ku muntu uwo ariwe wese ubashuka ashaka kubambura ibyabo. Kuri ubu uyu musore yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB)kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.