Print

Ndabarinze watemewe inka 12 yashumbushijwe izindi zirindwi n’abagiraneza b’I Rwamagana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 April 2019 Yasuwe: 3670

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 08 Mata 2019,nibwo abagiraneza bishyize hamwe b’i Rwamagana barimo abacuruzi n’aborozi bashumbushije Kabera Ndabarinze inka zirindwi nyuma y’aho uwitwa Karabayinga atemye inka ze 12.

Inka za Ndabarinze utuye mu mudugudu wa Gakamba, Akagari ka Mulinga mu karere ka Nyabihu, zatemwe taliki 24, Werurwe, 2019 n’umugabo witwa Karabayinga uba mu nkambi y’abanyekonga ya Kiziba i Karongi.

Ndabarinze Kabera n’umugore we Uwineza Ziporah bagaragaje umunezero mwinshi nyuma yo gushikirizwa inka ikamwa,izindi ziri guhaka n’amashashi azamuha umusaruro mu minsi iri imbere.

Akimara gushumbushwa izi nka,Ndabarinze yabwiye itangazamakuru ati “Byanshimishije cyane.Nari nzi ko ntazongerwa kunywa amata.Nari nziko bitazongera kubaho ko nongera kujya munsi y’inka ngo nyikame kuko izo nakamaga bari bazishe.Ubu umutima wanjye urakomeye kubera ko abana banjye batazarwara bwaki.”

Zipora umugore wa Ndabarinze yagize ati “Byandenze.Numvaga ko Leta ari umubyeyi zimbihe agaciro cyane ariko ubu ndabibonyendagira ngo nshimire aba bantu bamfashije kugira ngo nongere kunywa amata.”

Uwari uhagarariye aba bagiraneza b’I Rwamagana Mugabo Abdulkarim,yavuze ko icyabateye gushumbusha Ndabarinze ari uko bababajwe n’ibyamubayeho babisomye mu binyamakuru.

Yagize ati “Igitekerezo cyaje nyuma yo kubona ibyacicikanye ku mbuga zitandukanye bavuga amakuru ababaje avuga ko umuntu warokotse jenoside yatewe akicirwa inka ze 12 zitemaguwe,byadukoze ahantu bituma twumva ko tugomba kumushumbusha kuko mu muco wacu iyo umuntu agize ibyago yari umutunzi yakabaye ashumbushwa,n’abavandimwe n’inshuti.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bwishimiye iki gikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe n’aba banya Rwamagana bavuga ko ari ibyagaciro kuba abantu bavuye mu ntara y’Iburasirazuba bakaza gufasha umuntu wo mu ntara y’iburengerazuba,bunasaba ko uyu muco mwiza wakogera mu Banyarwanda bose.

Karabayinga yemereye abanyamakuru ko ariwe watemye inka 12 za Ndabarinze utuye mu karere ka Nyabihu abitewe na kamere mbi, nyuma yo gufatwa n’iperereza rya RIB, kuwa 28 Werurwe 2019 .

Nyuma y’aho Karabayinga atemye inka 12 za Ndabarinze,10 zarapfuye,imwe iravunika bikomeye mu gihe indi yaburiwe irengero.


Comments

Anonymous 9 April 2019

Aba bantu bakoze igikorwa cyiza cyane, Imana ijye idushoboza twese tubashe kugira nkabo.


Elise 9 April 2019

Mbega byiza wee,Nyagasani asubize aho mwakuye