Print

Tanzania: Inyeshyamba zivuga ikirundi zafashe ku ngufu abagore 12 bo mu nkambi ya Nduta mu cyumweru kimwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 April 2019 Yasuwe: 2227

Kuwa 31 Werurwe 2019, nibwo abana babiri b’abakobwa babaga muri zone 7, bafashwe ku ngufu n’izi nyeshyamba nkuko byatangajwe n’umwe mu babibonye wo mu nkambi ya Nduta.

Yagize ati “Baguye mu gico cy’abagabo bari bafite imbunda,mu gace ka Muhasha.Abo bana b’abakobwa barimo ufite imyaka 14 na 15.”

Aba bana bakimara gufatwa ku ngufu,bagaruwe mu nkambi n’itsinda ry’abantu barinda iyi nkambi ya Nduta biyise ’ Wanamugabo ’.

Kuwa kabiri w’icyumweru gishize, nabwo izi nyeshyamba zivuga ikirundi zateze abagore 7 bo muri iyi nkambi zirabambanya,nyuma y’aho abandi nabo barafatwa. Aba bagore batangaje ko izi nyeshyamba zabasambanyije zavugaga ikirundi.

Abaganga batagira umupaka bo mu bitaro byo muri iyi nkambi,bemeje ko aba bagore basambanyijwe ku ngufu koko,bakurikije ibizamini babakoreye.

Aba bagizi ba nabi bakunze gutega aba bagore bagiye gushaka inkwi zo gutekesha mu gashyamba kari hafi y’iyi kambi.

Izi mpunzi z’Abarundi zasabye abapolisi bo muri Tanzania ko babacungira umutekano ko babacungira umutekano gusa nazo zasabwe guhagarika ibyo kujya gushaka inkwi mu ishyamba ribamo inyeshyamba.


Comments

19 April 2023

Imana ibarinde mwe muri munkambi yongere irinde mutoyi wanje yitwa umwizegwa zubede nijewe bucedusenge aniseti batazira bedi nturuka rumandari giteranyi