Print

#Kwibuka25: Rutahizamu Aubameyang yahaye ubutumwa bukomeye Abanyarwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 April 2019 Yasuwe: 2740

Nubwo ari kwitegura umukino ubanza wa ¼ ikipe ye ya Arsenal izakira Napoli muri UEFA Europa League kuwa Kane,Aubameyang yasabye abanyarwanda gukomera ndetse kuba hamwe nk’ikipe yunze ubumwe.

Yagize ati “Kwibuka ni igihe cyo gushyira hamwe nk’ikipe.Rwanda turi kumwe uyu munsi.Komera ushikame.”

Rutahizamu Aubameyang ukomoka muri Gabon yiyongereye ku bindi byamamare muri politiki,mu muziki,muri Cinema n’ahandi,byifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

U Rwanda ruherutse gusinyana amasezerano na Arsenal uyu Pierre Emerick Aubameyang akinira yo kwamamaza ubukerarugendo,aho ku kuboko ko ku myenda yayo hariho amagambo ya “Visit Rwanda”.