Print

Umuhanuzi yakubiswe hafi yo kwicwa azira gufatwa ari gusambanya umugore w’umuturanyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 April 2019 Yasuwe: 5957

John Ngulube yakubiswe ku munsi w’ejo taliki ya 08 Mata 2019,n’umugabo w’uyu mugore witwa Moses Mpondela,wamufatiye ku mugore we bari gusambana.

Moses Mpondela yabwiye abanyamakuru ko umugore we yavuye mu rugo saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo amubeshye ko agiye muri nibature, kandi agiye kwisambanira n’uyu muhanuzi.

Ubwo uyu mugore yari avuye mu rugo,uyu mugabo we yaramukurikiye nyuma y’iminota 30,ageze ku rusengero yumva hari ituze rikomeye,yinjiye asanga uyu muhanuzi ari gusambanya umugore we,ibintu byacitse.

Mpombela yagize ati “umugore wanjye yavuye mu rugo 05:30 ambwiye ko agiye mu masengesho ya nibature nashidikanyagaho buri gihe.Amaze kugenda nahise mukurikira,ngeze ku rusengero nsanga haracecetse cyane.

Ubwo ninjiraga mu rusengero,nasanze umugore wanjye yambaye ubusa hejuru,umuhanuzi yambaye ubusa buri buri,bari gusambanira ku meza yok u ruhimbi.Navugije induru abantu benshi barahurura bakubita uyu muhanuzi.”

Uyu mupasiteri yarokowe n’umushoferi wari ugiye ku isoko rya Soweto,wasanze bari kumukubita aramutabara.


Comments

10 April 2019

Ubundi muzahere kuri iri zina mwiyita: umuhanuzi!!! Muhanura iki uretse ubutekamutwe, ubujura n’ubuhehesi? Mwirirwa musahura iby’injiji zibataho umwanya ngo murazikorera ibitangaza aho kujya gukora ngo zibone ibizitunga.
Ejobundi Rugagi ntiyabasezeyeho ngo arabona muri gutura make? Iby’abapfu biribwa n’abapfumu nyine!


Karisa 10 April 2019

Nagirango nsubize uwiyise Hitimana ko abo basambanyi b’ abapastori basambanya abayoboke ni abanyabyaha bazabibazwa n’ Imana babeshyera ko bakorera, naho icyacumi si abo ba Pastori bacyanditse kandi nzi ko utagitanga bityo abagitanga bari mu murongo w’ ijambo ry’ Imana naho abagikoresha nabi nabo bazabyibarizwa maze rero hakiza urakoze!


hitimana 9 April 2019

Abanyamadini benshi basambanya abayoboke babo b’abagore n’abakobwa.Muribuka uherutse gutera inda abayoboke be bagera kuli 20.Police imufashe,yavuze ko ari Imana yamusabye kubatera inda.Ikibazo nuko abo basambanyije babahishira naho ubundi twakumirwa.Pastors babikora ni benshi cyane.Igitsina-gore gishukika vuba.Niyo mpamvu bible ivuga ko ari sex faible (weak vessel).Abanyamadini bakoresha amanyanga menshi.Muzi ukuntu barya amafaranga y’abantu,bakabeshya abayoboke ko Icyacumi kigenewe Imana!! Ngo Icyacumi gituma ukira vuba.Ngo ubukene buterwa no kudatanga Icyacumi.Nyamara muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye "gukorera Imana ku buntu".