Print

Leta ya Uganda yasabye Perezida wa Amerika kwita ku bibazo bireba igihugu cye mbere yo kwivanga mu bya Uganda

Yanditwe na: Martin Munezero 9 April 2019 Yasuwe: 6271

Ubwo Ofwono Opondo, umuvugizi wa Leta ya Uganda, yasubizaga ubutumwa bwa Perezida Donald Trump wanditse kuri Twitter ko abantu badashobora kwizera umutekano wabo muri Uganda mu gihe iki gihugu kitarafata abashimuse mukerarugendo w’Umunyamerica n’umuturage wo muri Uganda wamuyoboraga, Bwana Opondo yakoresheje imvugo ikomeye cyane ndetse inafatwa ngo guhangara Leta zunze ubumwe za Amerika.

Opondo asubiza Trump yagize ati: “Hari benshi bapfa barashwe muri America kuruta abashimutirwa muri Uganda.”

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 7 Mata, Perezida Museveni akaba yari yatangaje amagambo yo guhumuriza abasura Uganda mu rwego rw’ubukerarugendo aho yagize ati: “Tuzahangana n’aba banyabyaha bihishe kure. Gusa, ndashaka kwizeza igihugu n’Abakerarugendo bacu ko Uganda itekanye, kandi tuzakomeza kunoza umutekano wo muri Pariki. Nimuze muryoherwe n’ibyiza bya Africa.”

Twabibutsa ko umunyamerikakazi Kimberly Sue n’umushoferi wamuyoboraga, Jean Paul Mirenge, bari bashimutiwe muri pariki yitirewe Queen Elizabeth n’abantu bataramenyekana basabaga guhabwa ibihumbi 500 by’amadorari ya Amerika nk’incungu kugirango barekurwe gusa nyuma bakaza kurekurwa n’ubwo hataramenyekana inzira byaciyemo niba koko Leta ya Uganda yaremeye gutanga aya mafaranga cyangwa niba yarahanganye n’aba bashimusi kugeza babohoje imbohe.