Print

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bwa RDF

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 April 2019 Yasuwe: 5880

Itangazo rya rya Minisiteri y’Ingabo ryo kuri uyu wa kabiri taliki ya 09 Mata 2019, ryemeje ko perezida wa Repubulika yazamuye ipeti rya Major Gen Jean Jacques Mupenzi amugira Lt. General amuha n’inshingano zo kuyobora ingabo zirwanira ku butaka. Asimbuye kuri uwo mwanya Lt.General Jacques Musemakweli.

General Mupenzi yari asanzwe akurikiye imyitozo mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Perezida Kagame kandi yanagize Lt General Jacques Musemakweli umugaba w’Inkeragutabara (Reserve Force) umwanya asimbuyeho Major General Aloys Muganga wari kuri uwo mwanya by’agateganyo.

Major General Aloys Muganga we wagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikoresho bya gisirikare birimo n’imodoka z’intambara.

Gen. Maj Aloys G. Muganga yahawe imidali itandukanye mu nshingano yagiye akora neza mu gisirikare. Irimo uwo kubohora igihugu, uwo guhagarika jenoside, uw’urugamba rwo hanze y’igihugu, uw’ishyirwaho ry’Umukuru w’igihugu, uw’ibikorwa byo guteza imbere igihugu n’indi.

Afite impamyabushobozi zijyanye n’amasomo ya gisirikare yakuye mu mashuri atandukanye nk’iryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryigisha intambara, United States of America War College (USAWC), mu 2007.

Afite kandi indi yahawe n’ishuri rya Gisirikare muri Kenya kimwe n’izindi zijyanye n’amasomo yakoze.

Yize muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye impamyabumenyi y’icyicaro cya gatatu cya Kaminuza mu gutegura imishinga.


Lieutenant Général, Jean Jacques Mupenzi yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka