Print

Uganda: Umurambo w’umunya Saudi Arabia waguye mu ruzi rwa Nil ari gushaka kwifata selfie wabonetse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 April 2019 Yasuwe: 2107

Ubwo Alsubaie Mathkar yari kumwe n’inshuti ze mu cyumweru gishize,yashatse kwifata selfie ari hafi y’iri sumo rya Kalagala,aranyerera yikubita mu mazi aramutembana mpaka mu ruzi rwa Nil aho yasanzwe yapfuye.

Nyuma yo kugwa muri aya mazi,inshuti ze zasabye ubufasha kugira ngo atabarwe,umubiri we urabura ariko ku munsi w’ejo,taliki ya 09 Mata 2019, nibwo abapolisi n’abarobyi babonye umurambo we mu birometero 10 uvuye aho yaguye.

Uyu mukerarugendo wo muri Saudi,yaguye mu mazi kubera ko ahantu yashakaga kwifatira ifoto hanyereraga cyane kandi yagiye yegera iri sumo agenda ikinyumanyuma,birangira akandagiye ahantu habi yitura mu mazi.