Print

Abakekwaho gushimutira muri Uganda wa Mukerarugendo w’Umunyamerika batawe muri yombi

Yanditwe na: Martin Munezero 10 April 2019 Yasuwe: 2950

Uyu mukerarugendo witwa Kimberly Sue yabonetse ku cyumweru gishize nyuma y’umukwabo ukomeye wakozwe na Polisi ya Uganda. Ni nyuma y’iminsi itanu ari mu maboko y’abari bamushimuse.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yatangajwe ko iriya kipe y’abapolisi yari mu gikorwa cyo gushaka Sue na Jean Paul Mirenge wari umuyoboye hari abo yataye muri yombi, bakekwaho kugira uruhare mu ishimutwa rya bariya bantu babiri.

Enanga yavuze ko igikorwa cy’iperereza cyigikomeje kandi kikaba kiri kugenda neza. Ibikorwa byo gushakisha abandi bakekwaho ubushimusi birakomeje, bakaba bari kwibanda cyane mu karere ka Kanungu no mu bice bigakikije dore ko abafashwe ari ho bafatiwe.

N’ubwo umuvugizi wa Polisi ya Uganda atatangaje abakekwaho gushimuta Sue n’uwari umuyoboye, hari amakuru avuga ko abafashwe ari babiri n’ubwo batatangajwe amazina.

Abakurikiranweho gushimuta Kimberly Sue na Jean Paul Mirenge bafashwe, nyuma y’itegeko rya Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, wari wategetse leta ya Uganda guha umutekano uhagije abayisura ndetse ikanata muri yombi byihuse abakekwaho gushimuta umuntu wa Amerika.