Print

Abaturage ba Uganda leta yabateguje Inzara

Yanditwe na: Martin Munezero 10 April 2019 Yasuwe: 3094

Christopher Kibanzanga avuga ko iyi nzara izaterwa n’ uko izuba ryabaye ryinshi muri Werurwe rikumisha imyaka yari mu mirima.

Yagize ati “Dushobora kutazagira ibiribwa bihagije, abahinzi turabasaba kutajyana umusaruro wose ku isoko”

Yakomeje agira ati “Abacuruzi turabasaba kujyana ibiribwa mu majyaruguru ya Uganda no mu burasirazuba ndetse no mu ntara ya Karamoja kuko nta biribwa bafite”.

Minisitiri Kibanzanga yavuze ko guverinoma ya Uganda izorohereza abahinzi kubona imashini zuhira mu rwego rwo kugabanya ko abahinzi barambiriza ku mvura.

Mu ntangiriro za Werurwe 2019 Ikigo cya Uganda cy’ Ubumenyi bw’ ikirere Uganda National Meteorological Authority (UNMA), na guverinoma y’ iki gihugu bari babwiye abaturage ko ikirere gifite imvura nyinshi, abahinzi basohora imbuto izuba rihita ricana.

Festus Luboyera, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNMA aherutse gushyira ahagaragara itangazo avuga ko umuyaga wa cyclone Idai uherutse kwibasira Mozambique, Zimbabwe na Madagascar ugahitana ababarirwa mu magana ariwo washwekuranye imvura yari iteganyijwe mu bice bimwe na bimwe bya Uganda.

Agnes Kirabo, Umuyobozi w’ Umuryango utari uwa Leta wita ku biribwa ‘Food Rights Alliance’ avuga ko ikosa riri kuri Leta itarazigamye ibiribwa ngo iteganyirize ibihe bibi bishobora kubaho.

Nk’ uko byatangajwe na Dail Monitor yagize ati “Habayeho umusaruro mwinshi cyane w’ ibinyampeke wagombaga kuzagoboka abantu mu bihe bibi ariko warasesaguwe”