Print

Urukiko rwategetse ko Bazeye na Lt Col Abega bayoboraga FDLR baburana bafunze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 April 2019 Yasuwe: 1309

Aba bagabo bahoze bafite akazi mu mutwe wa FDLR, byatangajwe ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Bashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara, icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Kuri uyu wa Gatatu Saa 15h 4’ nibwo umucamanza, Nshimiyimana Justin, yinjiye mu cyumba cy’iburanisha ngo asome umwanzuro w’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’aba bagabo baherukaga mu rukiko mu minsi ibiri ishize.

Urukiko rwavuze ko rusanga hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha rugendeye ku byo Nkaka wari umuvugizi wa FDLR, yemereye mu bugenzacyaha, ubushinjacyaha n’urukiko, birimo kuba yarajyanye na mugenzi we muri Uganda kuvugana na RNC, uko bafatanya mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Rwavuze kandi ko kuba hari ibiganiro Nkaka yagiye atanga ku bitero bya FDLR mu bitangazamakuru nka BBC n’ibindi, yigamba ibikorwa byo kwica abasivili ari ikindi kimenyetso gikomeye.

Nsekanabo we yemereye mu bugenzacyaha ko hari ibitero byagabwe ku Rwanda abizi nk’ibyo mu 2001 n’indi myaka, bityo iyi akaba ari impamvu ikomeye yatuma akekwa. Anemera ko yagiye muri Uganda kuganira na RNC ku buryo bajya batera u Rwanda.

Urukiko rwanzuye ko rusanga aba bagabo bakwiye gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha baregwa n’impungenge z’uko bagiye hanze basubira mu ishyamba, cyane ko bageze mu Rwanda bafashwe, batizanye.

Hanagaragajwe impungenge ko barekuwe bakomeza gukorana n’indi mitwe y’iterabwoba iri hanze, bo bari imbere mu gihugu, bituma urukiko rutegeka ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Me Munyendatwa Nkuba Milton wunganira Nkaka Ignace La Forge Bazeye, yavuze ko bubaha icyemezo cy’urukiko ariko nibiba ngombwa bazakijuririra.

Ati “Icyemezo cy’urukiko turacyubaha ariko bibaye ngombwa twakijuririra”. [Kujurira] icyo ni icyemezo gifatwa na nyir’ubwite (uregwa), nitumara kuvugana nibwo tumenya igikurikiraho”.

Nkaka na Nsekanabo bakatiwe gufungwa iminsi 30 mu gihe bo basabaga urukiko kubareka bakajya mu kigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abasirikare bari mu nzira zo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Inkuru ya IGIHE


Comments

munyemana 10 April 2019

Uyu Fils Bazeyi ni murumuna wa Colonel Nkundiye Leonard wahoze ari Chief Escort wa President Habyarimana Juvenal.
Colonel Nkundiye yaguye iwabo ku Gisenyi mu ntambara y’Abacengezi.Muli 1994,niwe wayoboraga ingabo mu Mutara.Indege ya Habyarimana bayihanuye,Nkundiye yabangiye amaguru ingata,feri ya mbere iba I Rwamagana.Iyo ubutegetsi bwabo butavaho,uyu Fils Bazeyi na mukuru we Colonel Nkundiye bali kuba bameze neza cyane.Ibintu bibera mu buzima bwacu biba bikwiye kuduha isomo rikomeye.Tugahinduka,aho kwica abantu baremwe mu ishusho y’Imana cyangwa kurwana,tugashaka Imana yaturemye kugirango izatuzure ku munsi wa nyuma,iduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Aho bagiye kwibera muli Gereza,nibige Bible ibahindure.
Nibabikora,Imana izababarira,kubera ko bible ivuga ko niyo ibyaha byawe byaba bitukura cyane hanyuma ukihana,Imana irakubabarira.