Print

#Kwibuka25:Abafana ba APR FC boroje umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 April 2019 Yasuwe: 1007

Abafana b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu bari baherekejwe na bamwe mu bafana b’ikipe ya Kiyovu Sport.

Urwibutso rwa Bisesero aba bafana basuye, ni rumwe mu nzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zifite amateka yihariye zanashyizwe ku rutonde rw’ibice ndangamurage by’isi n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

Ruri mu kiciro kimwe n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Ntarama mu Bugesera ndetse n’urwa Murambi rw’i Nyamagabe.

Ruherereye mu cyahoze ari Komini Gishyita ho mu murenge wa Rwankuba muri Karongi y’ubu, rukaba rufite amateka akomeye kubera inzira y’umusaraba Abatutsi bahiciwe banyuzemo.

Aya mateka ni yo abafana ba APR FC na Kiyovu basobanuriwe, mbere yo gushyira indabo ku mva ishyinguwemo Abatutsi no kubunamira.

Amateka agaragaza ko Jenoside yo mu Bisesero yatangiye mu 1959, gusa uko ingoma zagiye zisimburana ni ko bakomeje gutotezwa, guhabwa akato ndetse no kwicwa urusorongo.

Mu 1994 ubwo Jenoside yatangiraga, Abatutsi bo mu Bisesero bahuje imbaraga, bahangana n’interahamwe zari zahazanwe ziturutse muri Perefegitura zitandukanye z’igihugu. Nyuma yo kubona ko interahamwe ntacyo zageraho, byabaye ngombwa ko hiyambazwa abasirikare, abapolisi n’abajandarume ngo bajye kwica Abasesero bari barananiranye.

Itariki ya 27 Kamena, ni itariki yahariwe kwibuka Abatutsi bo mu Bisesero, dore ko abenshi ari bwo bishwe.

Impamvu Abasesero bishwe ari benshi ni uko imiterere ya kariya gace itari kubemerera kugira ahandi bahungira, dore ko bari hejuru y’umusozi kandi hasi yawo hakaba hari hagoswe n’Interahamwe.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo mu Bisesero rwubatse mu buryo budasanzwe. Kuva urwinjiyemo kugera ugeze mu gahinga rwubatse mu nzira imwe, bikaba bisobanura inzira itoroshye Abasesero banyuzemo muri Jenoside, dore ko bari bahahungiye barenga ibihumbi 50 ariko ntiharokoke n’abagera ku bihumbi 2.

Nsengiyumva worojwe inka n’abakunzi ba APR FC, yatangaje ko ataherukaga kubona abantu bangana n’abafana ba APR FC na Kiyovu bagana iwe mu rugo, abashimirira igikorwa cy’urukundo bamukoreye.

Ati” Ntitwabona uko tubashimira iki gikorwa mudukoreye kidusubije icyizere mu ntege nke dusanganywe, twari dufite inka imwe none mutworoje iya kabiri ni ukuri Imana ibahe umugisha.”

Zone One Fan Club biciye muri Rwabuhungu Danny uyiyobora, yatangaje ko igikorwa cyo koroza inka abasizwe iheruheru na Jenoside ari ngarukamwaka, gusa hakaba hari n’abandi bateganya gufasha muri yi minsi 100 y’icyunamo.