Print

Abasirikare ba Sudan bashobora kweguza Omar Al-Bashir uyu munsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 April 2019 Yasuwe: 2277

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 11 Mata 2019,nibwo Radio na TV bya leta ya Sudan,byatangaje ko mu masaha make harasohoka itangazo rikomeye rishobora kuba iryo kweguza perezida Omar al-Bashir umaze imyaka 30 ku butegetsi.

Umunyamakuru yagize ati “Igisirikare cya Sudan kiratanga itangazo ry’ingirakamaro mu kanya.Muritegereze.”

Muri iki gitondo,nibwo igisirikare cyagose ibiro by’Umukuru w’Igihugu biri i Khartoum nyuma y’imyigaragambyo ikomeye imaze iminsi muri iki gihugu cya Sudan.

Abanya Sudan benshi bamaze amezi bigaragambya cyane bamagana ubuyobozi bwa Bashir mu myigaragambyo ikomeye yatangiriye ku izamuka ry’igiciro cy’umugati.

Ikinyamakuru Chimpreports cyavuze ko Al Bashir yemeye kwegura ndetse igisigaye ari uko bitangazwa ku mugaragaro.


Omar Al Bashir ashobora kweguzwa


Comments

ruvusha 11 April 2019

uyumusaza niyihangane buriya ntiyafataga neza ingabo ze