Print

Tonzi yagaragaje Ishavu akomeje guterwa n’umubyeyi we wishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditwe na: Martin Munezero 11 April 2019 Yasuwe: 2256

Tonzi ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu gisata cya Muzika hano mu Rwanda aho yagiye akora ibikorwa bitandukanye muri muzika.

Abinyujije kuri Instagram yazirikanye umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Tonzi mu gahinda kenshi yagarutse ku buryo ikiremwamuntu cyari cyatakaje ubumuntu kugeza no ku bagore, aho umwe mu bo umubyeyi we yigishije ari we wamugambaniye akamwereka interahamwe.

Yagize ati “Mama, wishwe urw’agashinyaguro, turakwibuka iteka, ingaruka zo kukubura turwana nazo umunsi ku wundi, ibyabaye ntibizongere. Kubona abagore bica abandi biri mubyandenze! Mama wagambaniwe n’umugore ndibuka induru ye akubonye bari baturekuye ngo tugende agasara ngo ntitugenda abonye inzoka, kumbe yarakumenye waramwigishije”

Tonzi akomeza ashimira ingabo za FPR Inkotanyi zabatabaye zigahagarika ubwicanyi, aragira ati “Birenze ubwenge bwacu, abagore bararangaye pe! Ni ibyo kugawa! Mana warakoze kuduha ubuyobozi bwiza. Warakoze RPF kongera gusana umuryango Nyarwanda. Ni inshingano zacu twese gukomeza kwiyubakira igihugu ntawe dusigana, dukundana, dufashanya, twubakana umunsi ku wundi. Imana ihe umugisha igihugu cyacu. Jenoside ntizongere ukundi, urukundo rwogere.”


Comments

gakuba 12 April 2019

Ibyo mu Rwanda biratangaje.Uyu Tonzi,nyina yishwe muli Genocide.Nyamara SE (her father),bamufungiye Genocide.Iki ni kimwe kerekana ko abantu twese turi bamwe.Uyu Tonzi,afite genes za SE w’umuhutu na genes za nyina w’umututsi.Ubu se wamwita ubuhe bwoko??


gakuba 11 April 2019

Tonzi muli ikigihe cyo kwibuka komeza wihangane nkuko wabishoboye mumyaka 25 uwo murozi igihe kizagera apfe. nabi niba akiriho. uwo mubyeyi aho aruhukiye.ali. mu mahoro