Print

Perezida Omar Al Bashir yegujwe n’igisirikare cya Sudan

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 April 2019 Yasuwe: 3333

Igisirikare kiratangaza ko Minisitiri w’Ingabo w’iki gihugu, Awad Ibn Houf araba ariwe uza kuba ayobora igihugu mu gihe k’inzibacyuho.

Uwari Visi Perezida, Ali Osman Mohamed Taha na Visi Perezida wa mbere, Bari Hassan Saleh bafite n’ijambo mu ishyaka National Congress Party rya Bashir bo batawe muri yombi.

Perezida Bashir biravugwa ko yahise atabwa muri yombi aho kuri ubu ngo arinzwe n’abasirikare bakomeye.

Hari hashize amezi menshi abaturage bagera ku bihumbi birunda mu mihanda bamagana ubutegetsi bwa Omar al-Bashir.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru,nibwo abasirikare ba Sudan bifatanyije n’abaturage bigaragambyaga ,barwanya abasirikare bari bari indahemuka za Bashir.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 11 Mata 2019,nibwo Radio na TV bya leta ya Sudan,byatangaje ko mu masaha make harasohoka itangazo rikomeye ryari iryo kweguza perezida Omar al-Bashir.

Omar Al Bashir akuwe ku butegetsi yari amaze imyaka myinshi ahigwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kubera ibyaha ashinjwa byo kwica abantu benshi mu ntara ya Darfur.



Imyigaragambyo y’abanya Sudan yatumye Bashir yeguzwa n’ingabo