Print

Rwamagana: Abandi bantu 70 bafashwe bari kureba imikino ya UEFA Champions League mu gihe cyo kwibuka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 April 2019 Yasuwe: 3716

Abantu bamwe basanzwe muri salle yerekanirwamo imikino, abandi bane basangwa bari gukina imikino y’amahirwe imenyerewe nka ‘Betting’, mu Murenge wa Kigabiro mu gace kazwi cyane ka Buswayirini I Rwamagana.

Amabwiriza ajyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,avuga ko Abanyarwanda bose bagomba guhagarika ibikorwa byo kwidagadura no kwishimisha mu ruhame muri iki cyumweru.

Abafashwe bose uko ari 70 bahise bajyanwa mu kigo ngororamuco ‘Transit Center’ kugira ngo bagororwe ndetse bibutswe amabwiriza agenga icyumweru cyo kwibuka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu nama yahuje ubuyobozi bw’inzego z’umutekano n’ubw’Akarere ka Rwamagana, hemejwe ko aba bantu babanengera mu ruhame ubundi bakabarekura.

Aba bantu 70 b’i Rwamagana baje bakurikira abandi 25 bafashwe bari kurebera umupira mu gikari cy’uwitwa Mutabazi William, i Ngoma, ku munsi w’ejo taliki ya 10 Mata 2010