Print

Umuhungu n’umukobwa bakundana bamaganwe na benshi kubera ifoto y’ubwiyahuzi bashyize hanze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 April 2019 Yasuwe: 9940

Iyi foto yatumye benshi bacika ururondogoro,yagaragaje uyu mukobwa Kelly yavuye muri pisine yari ku manga ari gusomana n’umukunzi we wari wibereye mu mazi.

Aba banyamakuru b’Abanyamerika basanzwe bibera mu mujyi wa Bali muri Indonesia,bifotoje iyi foto bari mu ishyamba ryitwa Kayon Jungle Resort riherereye ahitwa Ubud kuwa 03 Mata 2019.

Nyuma yo gushyira hanze iyi foto bagatukwa bikomeye,aba bombi bavuze ko iyi foto bayifashe babiteguye neza,kuko bizerana hagati yabo.

Abafana babo barakaye bababwira amagambo mabi arimo ay’umwe wavuze ko babikoze bashaka kwigisha abantu uko bakora ubugoryi bakiyahura.

Benshi mu bantu bakuze banenze iyi foto bavuga ko icyo aba bayifotoje bari bagamije ari ukongera umubare w’abantu bapfa bari kwifotoza ahanini bitewe n’amafoto y’ubwiyahuzi baba bashaka gufata.