Print

Bobi Wine yahaye ubutumwa bukomeye Museveni nyuma y’ibyabaye kuri Bashir wa Sudan

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 April 2019 Yasuwe: 6317

Boni Wine abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yabwiye Museveni ko niba aba Marshali bakurwaho n’abaturage,we usanzwe ari generali kumukuraho ari nko mu kanya ko guhumbya bityo akwiriye kwigira kuri Bashir akava ku butegetsi neza.

Bobi Wine yagize ati “Imbaraga z’abaturage zirusha imbaraga abantu bafite ubutegetsi.Abantu bishyize hamwe ntibatsindwa.Wabeshya abantu bamwe ariko ntiwabasha kubeshya abantu bose igihe cyose.Abatuma impinduka z’amahoro zibaho nibo banatuma impinduramatwara ziza ari karundura.Ndabashimiye baturage ba Sudan kandi mukomeze kugira imbaraga.

General Museveni,Ndakeka wabonye ubutumwa bwumvikana neza.Niba ba Fields Marshals bari gukurwaho n’imbaraga z’abaturage,aba Generali bagakwiriye kurya bari menge.”

Bobi Wine yabwiye Museveni ko kuba Omar Al Bashirwari ufite amapeti akomeye mu gisirikare na Kadafi wari igikomerezwa bahiritswe n’abaturage,nawe abaturage bazamweguza.

Bobi Wine wiyemeje guhangana na Museveni mu matora ya Perezida wa Uganda ya 2021,yabwiye abanyamakuru i Berlin ko yiteguye kumukura ku butegetsi amazeho imyaka 30 ndetse ngo afite abayoboke benshi bazabimufashamo.



Bobi Wine yasabye Museveni kuba menge nyuma y’ibyabaye kuri Bashir uyu munsi


Comments

manzendore 11 April 2019

naveho nawe bobi amapeti ntacyo amaze nubwo imana yakurekuye nurukwavu rwaguhirika ntibakiharire ubutegetsi kandi igihugu kiba gifite abantu benshi batananirwa kuyobora


manzendore 11 April 2019

naveho nawe bobi amapeti ntacyo amaze nubwo imana yakurekuye nurukwavu rwaguhirika ntibakiharire ubutegetsi kandi igihugu kiba gifite abantu benshi batananirwa kuyobora