Print

#Kwibuka25:Abantu 39 bafitanye isano na Jenoside nibo RIB imaze guta muri yombi

Yanditwe na: Martin Munezero 11 April 2019 Yasuwe: 1255

Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yavuze ko bamaze kwakira ibirego 47 byo mu ntara zose z’ u Rwanda. Intara zifite abakurikiranywe benshi ni iy’ amagepfo n’ iy’ Iburasirazuba.

Mbabazi yabwiye RBA ko abatawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, Ingengabitekerezo ya Jenoside , Kugirira nabi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Kuva tariki 7 hari ibyaha by’ ingengabitekerezo ya Jenoside byagiye bigaragara cyane cyane birimo guhakana no gupfobya Jenoside no guhohotera abacitse ku icumu. Byagaragaye mu ntara zose ariko cyane cyane mu Ntara y’ amagepfo no mu Ntara y’ Iburasirazuba kuko niho hari imibare myinshi.”

Yakomeje agira ati “Tumaze kubona ibirego 47 biregwamo abantu 47 muri abo 47 hamaze gufatwa abantu 39. Iyo urebye usanga bamwe Jenoside yarabaye bareba, abandi bayirimo abandi bari abana ariko barayibonye, usanga rero ari ibintu byabiyubatsemo banze kureka. Muri ibyo byaha hazamo kugoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi, guhohotera abacitse ku icumu, n’ ivangura”.

Mbabazi yavuze ko RIB iri gukora amadosiye kuri ibi birego ndetse ko mu gihe kitari kinini azashyikirizwa Ubushinjacyaha.


Comments

sezikeye 12 April 2019

Kuronda amoko ni ubujiji.Yaba umututsi,umuhutu,umuzungu,umushinwa,etc...twese dukomoka kuli ADAMU nkuko Ibyakozwe 17:26 havuga.Umuntu ufite agaciro mu maso y’Imana,si umuhutu cyangwa umututsi,si umutegetsi,si ukomeye,si umukire,etc...ahubwo ni "ukora ibyo Imana ishaka kandi ntiyibere mu byisi gusa,ahubwo akabifatanya no gushaka Imana".Uwo niwe wenyine uzaba mu isi nshya cyangwa ijuru rishya dusoma muli 2 Petero 3:13.It is a matter of time only.