Print

Umupolisi uherutse gutwika insengero 3 z’abirabura muri US yatawe muri yombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 April 2019 Yasuwe: 1930

Inkongi z’umuriro zitunguranye, zadutse mu nsengero eshatu z’Abanyamerika b’abirabura muri paruwasi ya St. Landry hagati y’italiki 26 Werurwe na taliki 4 mata uyu mwaka. Izi nsengero zatwitswe nta bantu barimo nta n’uwakomerekeyemo.

Ibiro bya minisitiri w’ubutabera bifatanyije n’ibiro bya leta bishinzwe iperereza (FBI) bakomeje gukorana birangira bataye muri yombi Holden Mattews wahagaritswe kuwa gatatu akekwaho ibi byaha .Ubuyobozi bwihanganishije abayoboke ba paruwasi ya St. Landry.

Umuyobozi w’ishami ry’abashinzwe kuzimya umuriro muri leta ya Louisiana yavuze ko abakora iperereza hari ibyo babonye bikwiriye kwibazwaho mu nkongi z’imiriro zakongoye insengero za St. Mary, Greater Union rukanangiza Mount Pleasant zose z’ababatisita.