Print

Mu butumwa burebure Dady de Maximo yanenze bikomeye Kiliziya Gatolika yasabiye imbabazi abasaza bafungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditwe na: Martin Munezero 12 April 2019 Yasuwe: 3030

Ku wa 7 Mata 2019 mu baruwa yasomewe muri Kiliziya zose zo mu Rwanda izi mbabazi zavuzweho mu butumwa Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bageneye abakristu muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, basabye ko harebwa uburyo abafungiye icyaha cya Jenoside bageze mu zabukuru n’abafite indwara zitandukanye, bakoroherezwa ibihano ariko kandi na bo bagakomeza kwinjira muri gahunda yo gusaba imbabazi no kwiyunga n’abo bahemukiye.

Hari aho igira iti “Hariho kandi n’abari mu magereza kubera inkurikizi za jenoside yakorewe Abatutsi, harimo abageze mu zabukuru n’abafite indwara zitandukanye. Aba bantu bagomba gufashwa, ‘hakanarebwa uburyo bakoroherezwa ibihano’; ariko kandi na bo bagakomeza kwinjira muri gahunda yo gusaba imbabazi no kwiyunga n’abo bahemukiye.”

Dady de Maximo anenga ibyo Kiliziya yakoze mu butumwa burebure yanditse ku rubuga rwa Facebook yanditse agira ati

“Ndibaza Kiliziya Gatolika kuki itasabiye abasaza n’abarwayi imbabazi mu kwa Cyenda, cyangwa ahandi ariko batarindiriye mu cyunamo? Izo baruwa banditse kuki muri Jenoside batazandikiye abo bicanyi basabira imbabazi ubu bababuza kwica. Umuntu yagira umujinya akavuga nabi ngo niko yabaye? Ubu ni ubushinyaguzi cyane cyane iyo uzi ko bishe abasaza n’abarwayi, abarwaza n’abagemuye kugera aho babasanga mu bitaro ku bitanda barwaye.

Imbabazi zaratanzwe bihagije ariko ibi ni ugushyigikira umuco wo gudahana nta n’ubwo natinya kubyita ubugome bwica imitima? Kuki batateranye indi minsi? Nkunda ubupadiri yewe narabyifuje ariko ibi oya ntibampeho. Imbabazi tuzitange yes ariko abantu bahanwe cyane ko abo basaza abenshi abo nahuye nabo nkora film « By the shortcut » benshi bahakanaga Jenoside neza bagatsemba.

Bagabirwe ijuru bihannye ariko bafungwe kabisa ibi ni ugusaba abacikacumu byinshi kandi twarabitanze peeee. Nta nzika, nta rwango ariko biragoye kubana n’umuntu waguteye ibikomere bitazashira ukabona yidegembya yarakumugaje!

Abantu bahuye n’ihohoterwa, abandi bakanduzwa uburwayi butazakira none abakozi iryo shyano ngo basabirwe gufungurwa? Habaye ikubikubi abantu ngo basabe imbabazi, ababikoze barazihawe yewe barataha kandi koko byari ngombwa kubabarira tukabana tukunga ubumwe nk’abanyagihugu, ariko se utarazisabye bamugemurire n’urufunguzo muri gereza ngo sohoka?!!!!!

Ese mureba gutukwa no guhakana Jenoside biri gukorwa kuri internet nta n’ubwo dusubiza twarumiwe none abo barekurwe bataranigishije ababo kuduha amahoro ntibakomeze gushinyagura? Ashwiiii iki ni ikigeragezo gikomeye.

Babahe kiliziya imwe bayituremo babafata en charge batabazanye ku mirenge. Kiliziya ibafashe ibashajishe ariko ubundi.

Ni igitekerezo bwite aho kubyicarana nabisohora n’ubundi ntacyo umuntu akiramira; tubane, twubake, dukundane nk’abanyagihugu ariko uwishe kandi akanangira mangingo aya ahanwe.

NB: Kwandika no gusaba ubutabera, kwitsa ku kintu gikomeye nka jenoside si irondakoko kandi ubitekereza gutyo ntacyo bimbwiye gusa sindi indyarya. Kandi n’uwavuga uku ni uburenganzira bwuzuye bitewe n’ibyo umuntu aba yarakorewe muri jenoside.

Nta n’impamvu yo kwisobanura uwishe akanangira ubu ahanwe, uwasabye imbabazi yababarirwa k’ushoboye gutanga imbabazi kandi koko hari abo twababariye, ariko uwagutobye mwahura uzi ko yakwambitse ubusa akagukoreraho ubufindo akagusiga aho uri intere, akaba ataragusaba imbabazi none ngo afungurwe?!”



Ubutumwa bwa Dady de Maximo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga

Tugarutse kuri izi mbabazi Kiliziya Gatolika yasabiye abahamijwe Jenoside bageze mu zabukuru n’abarwaye kuba bakoroherezwa ibihano

Perezida wa Ibuka, Prof Jean Pierre Dusingizemungu mu ijoro ryo Kwibuka i Nyanza ya Kicukiro yavuze ko izi mbabazi Kiliziya yasabiye abahamijwe ibyaha bya Jenoside zikwiye kwitonderwa.

Muri iriya baruwa yasinyweho n’Abepiskopi bose, bavuga ko muri iyi myaka ishize, batahwemye gushishikariza abagize uruhare muri jenoside kwicuza no gutinyuka gusaba imbabazi, bagashimira ababishyize mu bikorwa kuko byababohoye, bikorohereza ubuzima n’abo bazisabye.

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, usanga ubusabe nk’ubu butari bukwiye mu gihe cyo kwibuka, ugasaba ko icyasuzumwa cyose cyakurikiza amategeko kuko hari uko bisanzwe bikorwa cyane cyane mu mbabazi za Perezida wa Repubulika.

Mu 2016 ubwo CNLG yibukaga imiryango y’abakozi bayo yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Dr. Jean Damascène Bizimana, yashimye gahunda yo gufungura abageze muzabukuru ariko avuga ko abagifite ingengabitekerezo bakwiye kuguma muri gereza.

Yatanze urugero rw’uko yagiye muri gereza ya Muhanga akabwirwa ko hari umuntu w’umu-parmehutu uhafungiwe batumvikana mu byo avuga, byanatumye ajya kumuganiriza.

Uwo musaza ngo yavuze ko amakosa bakoze bayemera, ariko ko ahanini byaturutse ku kuba barishe Abatutsi mu 1959 ntihagire ubakurikirana, mu 1963 ntihagira ubavuga, yemwe no mu 1973 ntawamukurikiranye, bityo ngo no mu gihe Habyarimana yapfaga ntiyari kuzuyaza. Uyu musaza ngo yasoje avuga ko yisaziye ndetse bakwiriye kumufungura agataha.

Dr Jean Damascène Bizimana icyo gihe yavuze ko bigomba kwitonderwa kuzana umuntu wakoze Jenoside muri sosiyete.

Ati “Benshi muri abo basaza usanga ari bantu bishe kuva kera mu 1959, 1963, 1973 baragize uruhare mu kwica abatutsi mu 1994 na bwo barica. Jye ndababona nk’uburozi muri sosiyete, bagombye gukomeza kugororwa ntibashyirwe ahantu bazaza kwangiza abanyarwanda.”

“Umuntu nk’uriya uri i Muhanga kumufungura agasubira mu buzukuru be, agasubira mu baturanyi ni ukuroga sosiyete. Bene nk’uwo ufite ingengabitekerezo nk’iyo nitumureke apfire aho ari, ayihamane mu mutima, nishaka imuhonyore, ariko twoye kumujyana kuturogera abaturage no kuturogera abana.”


Comments

hope 14 April 2019

Mukomerere mumwami yesu niwe ufite ubutabera


DUSHIME 13 April 2019

RWOSE KIRIZIYA NAMWE NIBYO MUFITE YEGO ARIKO HARIGIHE MURIKORESHA MUMEZE NKAHO MUSHYIGIKIYE IKIBI I AM SORRY TO SAY SO ARIKO MURAKABYA MUKABIJE KONGERA GUTONEKA UWACITSE KWICUMU MUSIGEHO RWOSE. ABO BASAZA MUVUGA AKANSHI NIBO BAGIFITE UBUGOME MUMARASO KUVA 59 KUGEZA 94 BICA, ESE YE KO MUTASABIYE IMBABAZI ABAGORE BATWITE? KO MUTASABIYE IMBABAZI IBAREMAYE, IMPINJA, ABASAZA, ABARWAYI BAREMBYE CYANE IBISEKERA MWANZI NABANDI? UBU NIBWO MUBONYE KO BIKENEWE? NIBE NABO BARAFUNZE ABANA BABO NABAGORE BABO BARABASURA BAKABABONA ARIKO TWEBWE BARABISHE ESE MURASHAKA KO BAGARUKA KURANGIZA UMUGAMBI BATASOJE NKUKO BABYIVUGIRA BAMWE MUBAFUNGUWE? MUKABIJE GUKOMEZA KUDUTONEKA NYAMARA IMANA IZABIBABAZA NUKURI. NUBWO NJYE MBIBAJIJE BYAFATWA UKUNDI ARIKO IMANA YO IZABIBABAZA.


MYASIRO 13 April 2019

Rwose Kiliziya ikwiye kwitonda, uku ni ugushinyagurira abantu no kongera kubakomeretsa.Niba abafunze bazi icyo bafungiye,bazi ko hari abasabye imbabazi barazahabwa ariko bo banangiye imitima none ngo nibarekurwe?
Kuki izi mbabazi zitasabiwe abasaza,abakecuru,abarwayi n’abandi benshi bari bahungiye muri kiliziya zabo?Ese bo nta buzima bari bakeneye?Ibi rwose ni agasuzuguro gakabaje ndetse Kiliziya ikwiye gusabira imbabazi


Gasana 13 April 2019

Amarangamutima nkaya ntacyo yageza ku banyarwanda, ese Maximo we barekura abigambyeko bishe muri genocide wakoze iki? Ntiwacecetse nkatwe twese? Izo mbozi z’abasaza nizo zatumye ucika ururondogoro harya ngo kuko byavuzwe na kiriziya gatorika? Urashaka kuyiberaho umusitari se? Ibi wavuze rwose nta gaciro.


Gasana 13 April 2019

Amarangamutima nkaya ntacyo yageza ku banyarwanda, ese Maximo we barekura abigambyeko bishe muri genocide wakoze iki? Ntiwacecetse nkatwe twese? Izo mbozi z’abasaza nizo zatumye ucika ururondogoro harya ngo kuko byavuzwe na kiriziya gatorika? Urashaka kuyiberaho umusitari se? Ibi wavuze rwose nta gaciro.